Muhanga: Indaya ntizikunda gukoresha agakingirizo ngo kuko kazihendesha

Zimwe mu ndaya zikorera mu mujyi wa Muhanga zivuga ko gukoresha agakingirizo atari ngombwa cyane icya mbere baharanira ari amafaranga. Ngo kudakoresha agakingirizo nuko baba bashaka gufata neza abakiliya babagana.

Uwitonze Nadine ufite imyaka 27 amaze imyaka 12 akora uburaya mu mujyi wa Muhanga. Avuga abasha gukoresha agakingirizo gake cyane.

Agira ati: “iyo umuntu andongoye akoresheje agakingirizo yishyura make ariko atagakoresha akishyura menshi, usanga abenshi baza bashaka gukorera aho nanjye nkunguka cyane”.

Uwitonze kimwe n’izindi ndaya bagenzi be avuga ko aho ageze atagitinya indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina kuko yamenyereye gukorera aho kandi akaba yaranasanze aribyo bimuha amafaranga menshi nubwo aziko birimo ingaruka.

Izindi ndaya zo muri uyu mujyi zivuga ko kugira ngo bemerere umukiliya gukorera aho ari uko baba basanzwe bafitanye ubucuti.

Umugore w’imyaka 32, umaze hafi imyaka 20 mu buraya ariko utashatse ko izina rye rijya mu itangazamakuru avuga ko gukorera aho biterwa n’amafaranga umuntu yazanye ndetse bikanaterwa n’uburyo basanzwe babanye.

Agira ati: “iyo ari umuntu dusanzwe tuwubanye cyangwa ari umukiliya uhoraho, ndamureka akandongorera aho akampa amafaranga angana n’uy’uwakoresheje agakingirizo”.

Nadine ntakunda gukoresha agakingirizo kuko iyo atagakoresheje bamuha menshi.
Nadine ntakunda gukoresha agakingirizo kuko iyo atagakoresheje bamuha menshi.

Uyu mugore avuga ko impamvu abakiliya babo usanga banga gukoresha agakingirizo ngo ari uko bababwira ko gatuma batumva uburyohe nk’uko babyifuza.

Izi ndaya zitangaza ko abakiliya bakunze kubagana ari abagabo bakuze bari hejuru y’imyaka 40 bafite abagore babo ndetse ngo n’abasore bakuze.

Batangaza kandi ko indaya imaze gukura iba itagikunzwe n’abagabo ahubwo baba bishakira abana bato. Ibi bituma indaya ikuze ishaka abana b’abakobwa bakiri bato ikajya ibagurisha bakagabana amafaranga avuyemo.

Indaya mu mujyi wa Muhanga zirirwa mu ngo zabo zigatangira akazi ku mugoroba. Izitaramenyekana cyangwa zimaze iminsi nta bakiliya burya ngo nizo zijya ku muhanda.

Naho izifite abakiliya bakoraho kandi zimaze gukomera ntizijya ku muhanda ahubwo bazisanga iwazo cyangwa bakaziha rendez-vous kuri telefoni.

Muri gahunda z’iterambere, hari na hagunda yo gushishikariza indaya kureka uyu mwuga ndetse bagafashwa nyuma yo kuwureka binyuze mu mashyirahamwe n’amakoperative.

Kuri ubu mu karere ka Muhanga hari koperative y’abahoze mu mwuga w’uburaya. Iyi koperative niyo yahawe isoko ryo gukora isuku muri uyu mujyi.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo   ( 5 )

Ahubwo urwo atari urukundo ahubwo bashaka kwanduzabenshi?

Tuganimana frank yanditse ku itariki ya: 4-02-2019  →  Musubize

dore ishano abazungu na internet yatuzaniye noneho ubusambanyi dusigaye tu bwamamaza nka amatora abantu basigaye babiganira nku ubucyuruzi busanzwe ngirango nta abapfa soni basigaye muri iyi isi dusigaranye bavugaga ngo uwapfuye yarihuse njewe ndabibona ukundi ahubwo navuga nti upfuye yagize Imana gusambana basigaye babivuga nkuko bamamaza ubucyuruzi

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 5-09-2018  →  Musubize

angekagameyizeamashuriangahe

rukundo yanditse ku itariki ya: 31-08-2017  →  Musubize

None Hokorwa Iki Koko Ko Wumva Agakingrizo Nako Gatera Indwara?

Thérence Nkunzimana yanditse ku itariki ya: 29-04-2017  →  Musubize

None se mwagize ngo agakingirizo gakingiriza indwara kuri pourcentage ingana iki? Ahubwo muzashiduka ariko kabamaze kabatera indwara zinyuranye. Ese mwakwifashe bikagira inzira? Nuko nanjye nubatse cg nkaba mfite umurongo nanjye ako kanyagwa ntawakengereza iwangye

Kampire yanditse ku itariki ya: 25-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka