Muhanga: Inama y’Igihugu y’Abagore yiyemeje guca agataro mu bagore
Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Muhanga yahigiye kongera imbaraga mu bikorwa bizamura umugore mu myaka itanu iri imbere.
Ku isonga abagore biyemeje ko bidakwiye ko abagore bagenzi babo bakomeza gucururiza ku dutaro kuko ntacyo bibagezaho usibye guhomba n’utwo bashyiramo kandi ntibahindure ubuzima.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Muhanga, Prisca Mukayibanda, avuga ko ku bufatanye n’izindi nzego babashije gukora urutonde rw’abagore 341 bacururiza mu Muhanda mu Mujyi wa Muhanga.
Mukayibanda avuga ko umubare wabo ugaragaza uburyo abagore badatera imbere, agira ati, “Na n’ubu uracyahura n’umugore wikoreye ibase agusaba kumugurirra. Turateganya gukomeza kubegera tukabaganiriza tukabafasha kwibumbira mu mashyirahamwe”.
Imihogo icumi abagore bihaye harimo no kurandura burundu ikibazo cy’abagore n’abakobwa batazi gusoma kwandika no kubara, kuko ngo bituma abagore bakomeza kudindira mu Iterambere.

Ikindi manda itaha y’Inama y’Igihugu y’Abagore isabwa ni ukwita ku burere n’uburezi bw’abana b’abakobwa, no kugira isuku.
Mukayibanda agira ati “Mu nzira usanga abagore basa neza, ariko uwabatungura mu ngo ushobora gusanga abagabo babo basa nabi cyangwa abana bafite ubutuna”.
Abagore kandi basabwa guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa mu ngo kuko mu miryango igaragaramo umwiryane ngo usanga ikomeza kudindira kandi bitewe n’ibibazo bidakanganye biba bitakemukiye igihe.
Manda y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Muhanga ishoje imyaka itanu, ivuga ko byinshi yabashije gukora n’ubundi yitaye ku iterambere ry’umuryango kugira ngo abagore babashe kugira ubuzima bwiza mu ngo, ariko ngo ni ngombwa no gukomeza kugira ngo ibibazo bikigaragaza bibashe gukemuka.
Ohereza igitekerezo
|
CNF y’i Muhanga yibukijwe nuko manda irangiye hooohooo ntituzabatora ye