Muhanga: Imyumvire mike iracyari imbogamizi kuri « Ndi Umunyarwanda »

Mu nama yahuje na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge hamwe n’inzego z’ubuyobozi ndetse n’impuguke mu by’ubuzima bwo mu mutwe, byagaragaye ko mu karere ka Muhanga hakigaragara imyumvire mike ituma gahunda ya ndi umunyarwanda idakora neza.

Impamvu y’iyi myumvire mike ahanini irangwa mu bakuze, ngo ni uko ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe mu bantu igihe kirekire, kuburyo kuyibakuramo bitapfa kwihuta, nk’uko abayobozi batandukanye babigarutseho.

Cyakora ngo nta n’uwakomeza kurebera iyo myumvire ngo gahunda ziteza ubuzima bwiza imbere zibangamirwe kuko ngo ntaho igihugu cyaba kigana, akaba ari ngombwa ko habaho kurushaho kwigisha ariko ntawe uhutajwe cyangwa ubihatiwe, nk’uko komiseri muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge abivuga.

Komiseri Mukamusonera Marie Claire avuga ko ahari ubushake byakoroha ko ndi umunyarwanda yumvikana.
Komiseri Mukamusonera Marie Claire avuga ko ahari ubushake byakoroha ko ndi umunyarwanda yumvikana.

Komiseri Mukamusonera Marie Claire avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko Abanyarwanda 99% batifuza ko abana babo bazabaho mu buzima nk’ubw’Abanyarwanda banyuzemo, agasaba ko abayobozi bakwandika amateka bagahindura igihugu n’Abanyarwanda bagamije kubateza imbere.

Komiseri Mukamusonera avuga ko bishyizwemo ubushake gahunda ya ndi umunyarwanda yakumvikana bitagoranye ariko kubera ko ngo hari abakibona mu ndorerwamo y’amoko kandi harimo n’abayobozi bigoye kuyumvikanisha, kuko kugeza ubu 25% by’Abanyarwanda bakibona mu moko.

Bimwe mu bigaragara kandi ko bidindiza gahunda ya ndi umunyarwanda harimo nk’ibitangazamakuru mpuzamahanga bivuga ibitandukanye n’ukuri ku miterere y’igihugu muri iki gihe, abakuze bakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside, abayobozi b’amadini n’amatorero batita ku nyungu z’Abanyarwanda ahubwo bakita ku z’amatorero gusa, ndetse no kuba abasobanukiwe n’iby’amateka y’u Rwanda bakiri bake.

Abayobozi baganiriye kuri gahunda ya ndi umunyarwanda bavuga ko hakigaragara ikibazo cy'imyumvire ku ruhande rwabo n'abaturage.
Abayobozi baganiriye kuri gahunda ya ndi umunyarwanda bavuga ko hakigaragara ikibazo cy’imyumvire ku ruhande rwabo n’abaturage.

Haracyagaragara kandi ngo n’abayobozi b’indimi ebyiri bavuga rumwe nijoro ku manywa bagahindura, ndetse n’imfashanyigisho zidahagije ku bajya kwigisha mu baturage.

Kuri ibi bibazo Komiseri Mukamusonera avuga ko hashyizwemo ubushake byose byakemuka kuko Abanyarwanda ubwabo ari imfashanyigisho zihagije ku buryo kuganira ku bibazo byabo byarushaho gutanga umusaruro kurusha ibyanditse mu bitabo.

Cyakora ku bijyanye n’ubumenyi n’inyandiko zigezweho zakwifashishwa mu kwigisha Abanyarwanda, ngo hari kunonosorwa ibimaze gukorwa kugirango harebwe uko byakwigishwa hakurikijwe ibyiciro runaka.

Umuyobozi w'akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko hagiye gukoreshwa impuguke mu mvamutima kugirango ndi umunyarwanda ibashe kumvikana neza.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko hagiye gukoreshwa impuguke mu mvamutima kugirango ndi umunyarwanda ibashe kumvikana neza.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, Uhagaze François, avuga ko nk’akarere bagiye kurushaho kwigisha iyi gahunda ya ndi umunyarwanda, hashyirwaho gahunda ihamye, aho kuba iyi gahunda yakwigishwa mu bindi bikorwa nk’imiganda.

Uyu muyobozi avuga ko kuba hari ahagaragaye intege nke mu kwigisha ndi umunyarwanda hagiye kurushaho gukoresha abantu basobanukiwe neza n’ibijyanye n’imvamutima kugirango ibiganiro bibashe kujya bikora ku mitima y’abantu kuko ngo byagaragaye ko aho bigishwa neza, bitanga umusaruro.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 1 )

ingufu nyinshi zishyirwe muri ndi umunyarwanda maze ishinge imizi mu Rwanda , ibi bizaduha ingufu mu kuzamura ubumwe n’ubwiyunge

flash yanditse ku itariki ya: 19-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka