Muhanga: Imiryango ifite ababo biciwe mu Gatumba irasaba ubutabera
Imiryango y’Abanyamurenge ituye mu karere ka Muhanga ifite ababo baguye mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi irasaba ubutabera mpuzamahanga gukurikirana abishe bene wabo.
Ibi ni ibyagarutsweho ubwo aba banyamurenge bibukaga ababo 160 baguye muri iki gihugu ku ya 13/08/2004.
Bivugwa ko aba bitwa abatutsi b’Abanyekongo cyangwa abanyamurenge bishwe n’Abanyekongo babakurikiranye aho bari bahungiye mu Burundi bafatanyije n’Abarundi.

Dieudonné Mikuba umwe mu batanze ikiganiro muri iyi mihango yabaye tariki 13/08/2013, avuga ko ikibababaza cyane ari uko abakoze ubu bwicanyi bakomeje kubaho bataryozwa ibyo bakoze.
Mikuba yagize ati: “twasabye Leta ya Kongo ndetse tunandikira umuryango mpuzamahanga [ONU] ngo ifate aba bicanyi ariko ntacyakozwe kandi ikibabaje ni uko babyiyemereye ko bishe abacu.”
Yakomeje avuga ko nubwo isi itari kumva ikibazo cyabo ngo ntibazahwema kuvuga ikibazo cyabo kugirango ababahemukiye bafatwe ndetse n’isi yose izagereho yumve ikibazo cyabo.

Gervais Ruboneka wigeze kuba umusenateri mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda yasobanuye ko amateka yerekana ko Abakoloni bagize uruhare runini mu macakubiri n’urwango rugirirwa abanyamurenge muri Congo kuko ngo Ababiligi bajyaga bigisha abandi Banyekongo ko abanyamurenge ari abashyitsi baturutse i Rwanda ko bakwiye gusubirayo.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|