Muhanga: Imiryango 68 yasezeranijwe irasabwa kwirinda amakimbirane

Kuri uyu wa 30 Ukuboza 2011, imiryango 68 y’abaganaga ku buryo butemewe n’amategeko yo mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga, yasezeranijwe byemewe n’amategeko. Isabwa kwirinda ihohoterwa iryo ariryo ryose ndetse n’amakimbirane bikunze kuranga imiryango itari mike mu Rwanda.

Ibi bakaba babisabwe n’umunyamabanga nshingabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye; Jean Baptiste Mugunga wabasezeranije imbere y’imbaga.

Mugunga avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abahohoterwa n’abahohotera abandi bakunze kugaragara mu miryango ibana bitemewe n’amategeko, bityo ko ababikoraga basezeranye uyu munsi bacumbikira aho.

Agira ati: “Mwirinde gusezerana by’umuhango ahubwo muhindure ubuzima mwabagamo butari bwiza, aho wasangaga benshi muri mwe murangwa no guhohoterana ndetse bikagira ingaruka ku bana banyu. Uyu mwanya ubabere uwo gusubira mu mu mategeko ndetse no mu muco nyarwanda ubusaba gukundana kuko mwese mwashakanye mukundanye. Nimuyoborwe rero n’urukundo.

Aba basezeranye bakaba kandi bibukijwe ko urugo rutayobowe n’umuntu umwe ko ahubwo amategeko avuga ko urugo ari urw’umugabo n’umugore ndetse n’abana. Aha bakaba basabwa no kubahiriza uburenganzira bw’abana babo babyaye nk’uko ingingo ya 24 y’itegeko nshinga ibiteganya.

Aba bantu 136 ni ukuvuga imiryango 68 yasezeranye muri gahunga yiswe iy’imbabazi yorohereza abashakanye ku buryo butemeye n’amategeko, gusezeranira imbere y’amategeko kugirango uburenganzira bugomba buri wese cyane cyane umugore n’abana bwubahirizwe.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka