Muhanga: Imihanda ya kaburimbo mu mujyi yatangiye kubakwa
Akarere ka Muhanga katangije kubaka imihanda ya kaburimbo n’isoko rya kijyambere mu mujyi wako, nyuma y’igihe byarananiranye.
Igice cy’umuhanda ureshya na km 2.7 uva ku Karere ka Muhanga, ukanyura kuri Hotel Sprendid, n’igice kiva kuri Banki ya Kigali Ukazenguruka Stade ya Muhanga ni wo watangiye gukorwa, ku mafaranga yatanzwe na Perezida wa Repubulika.

Uyu muhanda uzuzura utwaye miliyari zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ukazuzura mu mezi 12, watangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta.
Minisitiri Biruta yasabye ko nyuma yo kuzuza uyu muhanda, hagomba gukurikiraho kuwubungabunga kuko hari aho usanga hari abahabwa ibikorwa remezo bakabifata nabi cyangwa ntibabihe agaciro bikangirika.
Umuhanda Akarere-BK-Stade ni icyiciro cya mbere cy’imihanda ya km 15 ya kaburimbo izubakwa mu Mujyi wa Muhanga kugira ngo use neza nk’umujyi uri mu mijyi igwa mu ntege uwa Kigali.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko hari n’indi mihanda ibiri izenguruka Umujyi wa Muhanga izubakwa kugira ngo hagabanywe ubucucike bw’imodoka zinyura mu mihanda mito isanzwe muri uwo mujyi, kandi bigabanye amafaranga yagombaga gutangwa mu kwishyura abakwimurwa hubabakwa imihanda yo mu Mujyi.

Mutakwasuku avuga ko kuva mu mwaka wa 2008 Perezida Kagame yemereye akarere kuzakora iyo mihanda, ariko kugeza ubu hari hamaze gukorwa km 3 gusa z’umuhanda w’amabuye unyura mu Kagari ka Gahogo.
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Munyatwari Alphonse, avuga ko ibikorwa by’imihanda bikwiye gufasha Abanyamuhanga kwihangira imirimo no bakabyaza inkengero zawo amahirwe dore ko hari bamwe mu bashoramari bajyaga bifata ku gushora imari zabo mu Mujyi wa Muhanga kubera kutagira imihanda myiza.
Ohereza igitekerezo
|