Muhanga: Ihurizo ku buzima bw’indaya yabyariye abana benshi mu buraya ariko itazi ba se
Mu gihe kuri buri mwaka tariki 8 ukwezi kwa Gatatu, Abanyarwanda bizihiza umunsi wahariwe abagore, uwitwa Anitha Ntakirutimana we avuga ko ahangayikishijwe no kuba afite abana benshi badahuje ba se bababyara kuko yababyariye mu buraya.
Uyu mugore ufite imyaka 36 y’amavuko, avuga ko amaze imyaka 21 muri ubu buraya kugeza magingo aya akora.
Avuga ko afire abana barindwi bose yakuye ku bagabo bazaga kumusambanya bamugura nk’izindi nzaya zose.
Muri aba bana barindwi bose b’abahungu, ngo nta n’umwe afite uhije se n’undi. Ikindi ni uko batatu muri bo atazi ba se bababyaye, kuko yababyaranye n’abagabo bahuriraga ku muhanda bakamugura rimwe ntibongere kubonana ukundi.
Uyu mugore umaze kugira imfura y’imyaka 18 y’amavuko, avuga ko ahangayikishijwe n’uko bamaze gukura bakaba bari kumubaza ba se bababyara. Avuga ko agorwa cyane no kubaha igisubizo cy’ukuri.
Ati:“bamwe mbabwira nyine ba se abandi nkababeshya kuko mba ntazi aho ba se bagiye.”
Naho ku bana ataziye base uko ari batatu, avuga ko kuri bo bimubera ikibazo kiruta ibindi byose.
Ati “Mbura icyo mbabwira […] bamwe mbabwira ko ba se bapfuye abandi nkababwira ko ba se bagiye bazagaruka ikindi kandi bose baba bazi ko badahuje ba se.”
Aba bana kandi ngo bageze igihe bamubaza ibyo batigeze bamubaza nk’abamubaza impamvu yaba azana abagabo batandukanye mu rugo. Avuga ko muri ibyo bibazo byose abura icyo abasubiza kandi ariho akura amramuko.
Ati “Abana barindwi kubatunga ntibyoroshye […] bamabaza kuki nzana abagabo mu rugo nkababwira ko nzabireka ariko biragoye kuko baba bakeneye ko mbagaburira.”
Kimwe mu bishimisha Ntakirutimana ni uko atigeze abyara abana b’abakobwa kuko yumva ko atari gushobora uburere bwabo. Ati: “wenda iyo mbyara abakobwa bose baba barabaye indaya nka nyina.”
Asobanura ko iyo indaya ibyaye abana b’abakobwa kenshi abagabo bayigura bageraho bakifuza abakobwa bayo, kuko bo baba bakiri bato. Akenshi bamwe baremera bakabatanga bakurikiraranye amafaranga, nk’uko abivuga.
Umwuga w’uburaya ntugira ingaruka mbi gusa ku bawukora gusa kuko n’abana bawuvukiramo bibagiraho ingaruka.
Abavukana ubwandu bw’agakoko gatera SIDA cyangwa bakabura inkomoko yabo burundu, kuko badashobora kumenya ba se bababyara ni bimwe mu bibazo byugarije abakomoka ku bakora aka kazi.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|