Muhanga: Ibibazo bya Nyundo byahagurikije abo mu Biro bya Minisitiri w’Intebe

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byahagurukiye gukemura ibibazo by’Imiryango 56 yangirijwe imitungo mu gutunganya Umudugudu w’Icyitegererezo wa Nyundo mu Murenge wa Rugendabari.

Ibyo bibazo bishingiye ku mitungo yangijwe irimo gusenyerwa amazu, kurandurirwa imyaka no gutwarwa ubutaka bahingagaho badahawe ingurane byakozwe muri 2008 baca imihanda muri uwo mudugudu.

Abatuye mu Mudugudu wa Nyundo batambagije umukozi mu biro bya Minisitiri w'Intebe amasambu yakaswemo imihanda maze na we yemeza ko kuba nta kintu bishyuwe birimo akarengane.
Abatuye mu Mudugudu wa Nyundo batambagije umukozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe amasambu yakaswemo imihanda maze na we yemeza ko kuba nta kintu bishyuwe birimo akarengane.

Uwitwa Habiyakare n’abaturage basangiye ikibazo bavuga ko bitabaje inzego zitandukanye haba ku murenge, ku karere, muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu no ku Muvunyi Mukuru ariko ibibazo byabo ntibyakemuka baheturira mu biro bya Minisitiri w’Intebe.

Habiyakare agira ati “Ntabwo byumvikana ukuntu imiryango 56 yangirijwe ibyabo itatu gusa ari yo yemerewe kwishyurwa amazu yabo yasenywe ariko na bo ntibabone amafaranga.”

Gusa ariko, imiryango 56 yose yangirijwe imitungo ntigaragaza impampuro yabariweho ibyabo byangijwe kuko ngo byagiye byandikwa mu gitabo kikajyanwa n’abakozi babikoraga icyo gihe.

Cyakora Irizabimbuto Dieudonné ushinzwe ibibazo by’abaturage mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, ubwo yasuraga uwo mudugudu kuri uyu wa 21 Kanama 2015 yavuze ko nubwo inyandiko zidahari bitumvikana ukuntu imihanda yaciwe yaba nta bintu yangije.

Nyuma yo kuzenguruka mu mirima y’abaturage Irizabimbuto yasanze koko abaturage bararenganye dore ko n’amafaranga y’inzu eshatu byavugwaga ko yishyuwe imiryango itatu yasenyewe byagaragaye ko atageze ku makonti yayo mu gihe raporo z’ibibazo byakemuwe mu karere zigaragaza ko ayo mafaranga yahawe beneyo.

Irizabimbuto, Umukozi mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, asaba abaturage bo mu Mudugudu wa Nyundo guha agaciro ibikorwa by'amajyambere begerejwe nubwo bangirijwe imitungo.
Irizabimbuto, Umukozi mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, asaba abaturage bo mu Mudugudu wa Nyundo guha agaciro ibikorwa by’amajyambere begerejwe nubwo bangirijwe imitungo.

Irizaba imbuto agira ati “Biramutse byemejwe ko muzishyurwa ni ngombwa kuzareba akamaro imihanda muri uyu mudugudu kuko ubu mutuye mu mujyi kandi mbere hari icyaro, ntimuzikomereho kuko ibi bikorwa remezo byashyizwe aha na byo bizarebwaho.”

Abaturage bavuga ko bazi neza akamaro k’ibikorwa remezo bahawe ariko bakavuga ko na none bidakuraho uburenganzira ku mitungo yabo yahangirikiye bakaba basaba gusa kwishyurwa ibyabo byangijwe n’ibikorwa by’inyungu rusange.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Imiyoborere Myiza, Karamage Jean Dmascènne, avuga ko muri Nzeri 2015, ikibazo cy’aba baturage kizatangira gukurikiranwa byimbitse kuko hagiye gushyirwaho itsinda rigizwe n’inzego bireba rikamanuka kugihera mu mizi.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

TUBASHIMIYE UBUVUGIZI MWADUKOREYE.

HABIYAKARE Thomas yanditse ku itariki ya: 26-08-2015  →  Musubize

Tubashimiye ubuvugizi mwadukoreye twebwe abangirijwe n ’ ibikorwa rusange byo mu mudugudu wa NYUNDO , Umurenge wa RUGENDABALI.

HABIYAKARE Thomas yanditse ku itariki ya: 25-08-2015  →  Musubize

Muhanga hose hari ibibazo, na Shyogwe baratubaruye turasinya ariko umwaka urashize nta kwishyurwa! amaso yaheze mu Kirere! natwe Premature iturenganure kabisa!

ndayambaje yanditse ku itariki ya: 23-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka