Muhanga: Hari abavuga ngo abagabo b’ubu ni nk’ikawa kuko ari zo basasira ntiziryame-Mutakwasuku Yvonne

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko buzajya bushimira imiryango ibanye neza kugira ngo ibere urugero ibana mu makimbirane kandi ibashe kuyigira inama.

Gutoranya imiryango ibanye neza bikaba bikorwa hashingiwe ku bikorwa byayo birimo kwita ku bana b’imfubyi, gufasha abatishoboye no gushyigikirana iwabo mu ngo hagati y’umugabo n’umugore.

Mutakwasuku avuga ko guhemba imiryango ibanye neza ari uguhwitura ibanye nabi.
Mutakwasuku avuga ko guhemba imiryango ibanye neza ari uguhwitura ibanye nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko ingo zibanye neza iyo zishimiwe byagombye no kubera abagabo n’abagore umwanya wo kwisuzuma no kongera gutekereza ku nshingano zabo mu ngo no kwita ku bo babyaye.

Mutakwasuku asaba abashakanye kujya batekereza ku masezerano bagiranye kuko ari yo akubiyemo ibisabwa ngo abashakanye babane neza.

Agira ati “Abantu barashakana nyuma y’imyaka ibiri bakagaruka ngo byatunaniye ariko buriya biterwa no kutamenya guhagarara mu nshingano neza, hari abavuga ngo abagabo b’ubu ni nk’ikawa kuko ari zo basasira ntiziryame.”

Imiryango 12, umwe umwe muri buri murenge watoranyijwe n’abaturanyi bayo ikaba izahembwa kugabirwa inka mu rwego rwo gukomeza kuyishimira umusanzu wayo mu kubaka no kugarura icyizere mu muryango nyarwanda.

Umuryango wa Nyiramana n'umugabo we bari mu igomba guhembwa kuko wagaragaje ubunyangamugayo mu mibanire yawo n'abaturanyi.
Umuryango wa Nyiramana n’umugabo we bari mu igomba guhembwa kuko wagaragaje ubunyangamugayo mu mibanire yawo n’abaturanyi.

Umwe mu miryango izagabirwa inka wo mu Murenge wa Kibangu, utanga ubuhamya ko kuba warabashije indashyikirwa mu yindi byatewe no kwihanganirana no kumenya inshingano z’abagize umuryango.

Mu bindi bikorwa byawuhesheje kwitwara neza mu yindi harimo kubahana hagati yabo aho umugabo yagabiye umugore we inka, nyuma umugore na we aramwitura, byose ngo bikaba bigaragaza urukundo abashakanye bagomba kugirana aho guhora mu makimbirane no kwitekerezaho.

Kugabira imiryango ibanye neza byitezweho nko kuba umusemburo wo kubanisha isanzwe ifitanye amakimbirane kuko ibikorwa by’ababanye neza bizajya bigaragarizwa abafitanye ibibazo bityo bakabasha kwisuzuma no guhindura ibitekerezo.

Imiryango 6 ni yo imaze guhembwa mu gihe cy’imyaka itatu iyi gahunda itangijwe mu Karere ka Muhanga abahembwa bakaba batoranywa kuva ku myaka 25 kugeza muri za 60 babanye neza mu ngo zabo.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

dukeneye n’umuriro nyakubahwa meya

rukundo yanditse ku itariki ya: 11-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka