Muhanga: Hagiye kubakwa ikimoteri cya miliyoni 400FRW
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Muhanga, Gasana Celse, aratangaza ko, mu ngengo y’imari itaha bazubaka ikimoteri cy’Umujyi wa Muhanga kizatwara abarirwa muri miliyoni 400FRW.
Hagati aho ngo gahunda yo gukomeza kujyana imyanda mu kimoteri cy’agateganyo cya Mushubati mu Murenge wa Muhanga irakomeza, ariko havugururwa uburyo byakorwaga, dore ko wasangaga abatsindiye isoko ryo kuyitwara batagira ibikoresho bihagije byo kuyitunganya.

Kuri ubu usanga abita ku myanda imenwa ahateganyijwe bagikora mu buryo bushobora kubagiraho ingaruka kuko nta bikoresho byabugenewe bafite, aho usanga bavanguza imyanda intoki kandi n’aho bayimena hatujuje ibisabwa.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere avuga ko inyigo y’ikomoteri yakozwe neza hari n’impande zose bireba no ku nzego za Minisiteri z’ubuzima n’iy’ibidukikije, kikaba kizajya cyakira imyanda kandi hagashyirwaho uburyo bwo kuyivangura hakurikijwe ubwoko bwayo bushobora kubyazwa undi musaruro.
Agira ati, “Niyo mpamvu twakerewe ngo impande zose bireba zibyinjiremo, tuzakora ku buryo kitabangamira abagituriye cyangwa ngo cyangize ibidukikije”.

Munyemana François avuga ko amaze amezi umunani avangura amashashi n’imyanda ibora, akavuga ingorane ahuriramo azemera kuko nta kundi yabona amaramuko, agira ati, « Bote zo turazifite, ariko nk’iyo bazanye umwanda waboze biratunukira cyane ».

Nshimiyinama Jean Bosco ukorana mu bishingwe na Munyemana avuga ko bahangayikishijwe no gukora nta dupfukamunwa cyangwa imyenda yabugenewe ariko ko na we apfa gukora kugira ngo atajya kwiba.
Agira ati, “Nta kundi twabigenza turasaba ko twahabwa ibikoresho bizima ariko n’amafaranga turayakeneye n’ubwo usanga bituzamukira mu myanya y’ubuhumekero”.

Kuri ibi bibazo, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Muhanga avuga ko biterwa n’utwara imyanda utita ku bakozi, akavuga ko hagiye gutangwa irindi soko ry’ushoboye gukora neza kuko ngo Akarere katatanga isoko ngo kanite ku bakozi b’uwarihawe.
Gahunda yo gutwara imyanda mu mujyi wa Muhanga ntiyigeze ishyirwa mu bikorwa neza ku buryo usanga hirya no hino ikomeje kwandagara mu bihuru, no ku gasozi rimwe na rimwe yagwira imwe ikanatwikwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|