Muhanga: Gusana ibiro by’Akarere byatwaye miliyoni 400

Abaturage bo mu Karere ka Muhanga baravuga ko nyuma yo gutaha ibiro bishya by’Akarere biteguye kubona impinduka muri serivisi bahabwa.

Abaturage bavuga ko gutaha akarere bitakabaye umuhango ahubwo abakozi bakwiye kudashyushya intebe zo mu biro ahubwo bakwiye kurushaho kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo ku gihe.

Guverineri Munyantwari i bumoso ashimira Akarere kuba karabashije gusana ibiro kandi ko nta gushidikanya bizahindura imitangire ya serivisi
Guverineri Munyantwari i bumoso ashimira Akarere kuba karabashije gusana ibiro kandi ko nta gushidikanya bizahindura imitangire ya serivisi

Nikuze Marigarita avuga ko kuba buri rwego ruzakorera mu cyumba kimwe, bizoroshya gukemurira ibibazo by’abaturage ku gihe rwa rwego ruri hamwe, ariko no gusanga abaturage ni iby’ingenzi kuko ibikorwa bikorerwa mu baturage kuko ibiro ari ibibafasha gutekereza neza”.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo gutaha inyubako y'Akarere
Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo gutaha inyubako y’Akarere

Ndahimana Juma atuye mu Murenge wa Muhanga we avuga ko kuba Akarere kagize ibiro byiza bihesha ishema abanyamuhanga, “Burya iyo umuntu aba ahantu heza bimuhesha ishema, bivuze ko niba hari aho bakoraga nabi bisubiraho”.

Inyubako nshya y'Akarere yuzuye itwaye akayabo gasaga miliyoni 400 z'Amanyarwanda
Inyubako nshya y’Akarere yuzuye itwaye akayabo gasaga miliyoni 400 z’Amanyarwanda

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse we asanga imikorere yagombye guhinduka by’umwihariko mu kuzamura ubumenyi mu mikorere, agira ati, “Kubaka ibiro bishyahsya bijyanye n’igihe ni uburyo bwari bukwiye kubera urugero umukozi akazamura ubumenyi mu mikorere”.

komite nyobozi y'Akarere ka Muhanga yashimiwe ihabwa ibikombe by'uko yakoze akazi keza kugeza manda yayo irangiye
komite nyobozi y’Akarere ka Muhanga yashimiwe ihabwa ibikombe by’uko yakoze akazi keza kugeza manda yayo irangiye

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku avuga ko hari impavu eshatu zatumye Akarere kavugururwa harimo kuba inyubako ya mbere yari isakaje amabati yo mu bwoko bwa Fiburosima afite uburozi, kunoza isuku no kwagura ibyumba byari bitoya.

Abatashye inyubako y'Akarere bafashe ifoto y'urwibutso
Abatashye inyubako y’Akarere bafashe ifoto y’urwibutso

Akayabo ka miliyoni zisaga 400 z’amafaranga y’u Rwanda akaba ari zo zakoreshejwe mu gusana inyubako y’ibiro by’Akarere ka Muhanga, ibikorwa bimwe byo kubaka bikaba bigikomeje ariko abakozi bagakoreramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibaze miliyoni 400 Zubatse amacumbi y’abanyeshuri muri Lycée Notre de Cito ,ikindi 800 millions zubatse itage bita st Peter mu giporoso none iyi yo biravugwa ko yatashywe ituzuye.

Maso yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka