Muhanga: Guheka umwana ari mugabo ngo nta soni bimutera kuko aba afasha umugore we
Umugabo witwa Mukibi Valerien avuga ko yahisemo kujya yihekera umwana nyuma y’uko abonye umugore we abyaye kabiri yikurikiranya kandi abana bakamurushya kubaheka kuko benda kungana, mu gihe kandi nta bushobozi bafite bwo gushaka umukozi.
Mukibi avuga ko guheka umwana yibyariye ari impuhwe n’urukundo akunda umugore we n’abana be babiri, akavuga ko abiyumvisha ko bataheka abana babiterwa n’imyumvire mikeya no gukunda rucye ku bo mu miryango yabo.

Kuba aheka umwana agashyiraho n’utwenda tw’ababyeyi bashyira ku mpetso y’abana. Mukibi avuga ko bitamutera ipfunwe, kandi ko yumva nta soni ku mwana yibyariye.
Cyakora, ngo abandi bagabo bakunda kumuseka bakamubwira ko ngo umugore yamuroze, cyakora ngo ntabyitaho kuko we icyo ashaka ari ukwifatira neza abana.
Mukibi avuga ko usibye guheka umwana we n’umugore agaheka undi, ngo azi no gukora isuku y’umwana yaba kumwuhagira cyangwa kumuhezura igihe afite umusarane.
Agira ati “Umwana wanjye rwose n’iyo yaba yinyariye ndamukarabya, ntibituma umugore ansuzugura kuko jye mba nubahiriza inshingano zanjye”.

Ubwo Kigali Today yasangaga i Nyamabuye mu Karere ka Muhanga bagiye kwaka serivisi mu nzego z’umutekano, ntitwashoboye kuganira n’umugore wa Mukibi ngo atubwire uko yumvikana n’umugabo we ku ihame ry’uburinganire bigaragara ko ryaba ryaracengeye mu muryango wabo kuko yari arimo yita ku mwana wa kabiri aheka, mu gihe umugabo we aheka uw’imfura.
Hari ababyeyi bandi twagniriye maze ugasanga ntibavuga rumwe na Mukibi kuko bo ngo basanga ari ugusebya no kugayisha abagabo, cyakora umubyeyi witwa Ntakaburimvano Cludette, we akavuga ko ibyo Mukibi akora n’iwe bikorwa nyuma y’uko ashatse umugabo.
Ntakaburimvano avuga ko kugira ngo umwana yisanzure ku babyeyi be by’umihariko uw’umugabo kumuheka nta gisebo kirimo cyane cyane ko umugabo we abikorera umwana yashatse afite.

Agira ati “Njyewe nashatse mfite umwana ubu afite imyaka itanu ariko umugabo wanjye kugira ngo amwereke ko amwitayeho aramuheka akamuterera ejuru umwana akabona koko ko ari se”.
Ihame ry’uburinganire mu Rwanda rishyigikira abagabo n’abagore bafashanya mu miryango yabo kugira ngo babashe kuzamura imiryango yabo, guheka umwana akaba nta kizira kirimo ku mugabo uretse ko bitamenyerewe mu muryango Nyarwanda.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|