Muhanga: Barifuza ko habaho n’ikigo ngororamuco cy’abakobwa

Bamwe mu batuye mu karere ka Muhanga barasaba Leta ko yashyiraho ikigo ngororamuco cy’abakobwa b’inzererezi kuko nabo bamaze kurembya Abanyarwanda benshi.

Abavuga ibi bashingira ku kuba ikigo ngororamuco cyagenewe abahungu b’inzererezi kiri mu kirwa cya Iwawa mu kiyaga cya Kivu kimaze kugirira akamaro urubyiruko rwinshi mu gihugu kuko ngo benshi mu bahava bakura ubumenyi ndetse bakaza baranahinduye imyitwarire kuburyo bagirira akamaro igihugu ndetse nabo ubwabo mu gihe mbere babaga ari umutwaro kuri Leta n’Abanyarwanda.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Muhanga bo basanga kuba bamwe mu bakomoka muri aka karere kabo baravuye Iwawa bakaza bahabwa icyo gukora kibatunze, byarabagiriye akamaro bityo bakaba basaba ko habaho n’ikigo kigorora abakobwa kuko hari benshi bamaze kunanirana ndetse ku buryo burenze ubwa basaza babo.

Marceline Umubyeyi ni umugore uri mu kigero cy’imyaka 40, ku giti cye asanga abakobwa aribo bagakwiye gukurwa ku muhanda ku buryo bwihutirwa kuko aribo bagira ibikorwa bibi kurusha abahungu mu gihe bari ku muhanda.

Agira ati: “abakobwa nibo bagakwiye kwandururwa mbere kuko iyo agiye ku muhanda, anywa ibyo biyobyabwenge, agahungabanya umutekano nk’abahugu ariko we ikiyongereyeho ahita aba n’indaya ariko biragoye kubona abana b’abahungu bigurisha”.

Bamwe mu bana b'abakobwa baba mu mihanda mu mujyi wa Muhanga.
Bamwe mu bana b’abakobwa baba mu mihanda mu mujyi wa Muhanga.

Umubyeyi akomeza avuga ko iyo umukobwa agiye ku muhanda bigira ingaruka mbi ku bantu benshi kurusha uko umuhungu yajya ku muhanda.

Ati: “niba umukobwa agiye ku muhanda bakamutera inda yewe akanandura na SIDA, bizamugiraho ingaruka ku giti cye, ku mwana azabyara wenda nawe wanduye kandi utazavuka ngo abone uburere bukwiye, ndetse bizanagira ingaruka ku bagabo bamugura nk’indaya kuko azabanduza”.

Uwitwa Claude W. nawe avuga ko asanga iyo abakobwa bagiye ku muhanda bigira inzitizi myinshi. Ati: “ariko uzi nk’iyo ba bakobwa b’inzererezi baje mu kabari bateza umwuka mubi mu bantu kabisa ahubwo bashake ikigo kibakusanya kuko ni benshi”.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (MIGEPROF) itangaza ko iyi gahunda yo gushyiraho ikigo cyagenewe abakobwa b’inzererezi, iriho kandi mu gihe cya vuba kuko ngo ku bufatanye na Global Fund bitarenze uyu mwaka wa 2013 bazubaka iki kigo mu Kagari ka Ruhina, Umurenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka