Muhanga: Barashinja FAIR CONSTRUCTION kubasenyera amazu

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyahinda, Akagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga barinubira uburyo amazu yabo asenywa n’Isosiyeti FAIR Construction isera amabuye muri aka kagari kandi ntibahabwe indishyi ikwiye.

Shyaka Emmanuel, Umukuru w’Umudugudu wa Nyahinda, Mukagari ka Tyazo avuga ko inzu ze ziri mu zigize ingo 11 zihura n’ingaruka ziterwa n’ubucukuzi bwa kariyeri muri aka kagari.

Uyu muturage avuga ko intambi zituritswa mu gucukura amabuye ari zo zigurukana ibisate byayo bikitura hejuru y’amazu amategura akamenagurika.

Igikorwa cyo gusya aya mabuye kandi nacyo ngo gituma abaturage bahumeka ivumbi ryinshi aho ribasanga mu ngo zabo.

Shyaka n'umukecuru we bahangayikishijwe n'intambi zibasenyera.
Shyaka n’umukecuru we bahangayikishijwe n’intambi zibasenyera.

Mu byumweru bibiri bishize, ubwo habaga inama mpuzabikorwa y’Akarere ka Muhanga, Uyu muturage yagaragarije Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse, inzego z’ubuyobozi bw’akarere n’izishinzwe umutekano, iki kibazo hanyuma asezeranywa ko bigiye gukurikiranwa.

Kigali Today yasuye uyu muryango wa Shyaka mu Kagali ka Tyazo tariki ya 07/12/2014 kureba niba hari icyo bamaze kumukorera dore ko avuga ko imvura imunyagira kubera kuvirwa n’inzu yangiritse.

Ukigera haruguru y’inzu y’uyu muturage bigaragara ko hari amategura menshi yamenetse kubera amabuye yitura hejuru y’inzu ye n’umukecuru we w’imyaka 100 babana. Hejuru y’inzu naho hagaragara amabuye menshi.

Shyaka yatembereje umunyamakuru wa Kigali today mu nzu ye n’izindi ziyikikije, zose zishashemo Sima zikaba zisize n’ingwa imbere, aho bigaragara ko hava cyane ibikuta by’inzu bikaba bitose kandi bikanamanukaho amazi menshi asendera mu nzu bigatuma iyo imvura iguye babura aho baryama.

Inzu zo kwa Shyaka zose zigaragaraho amabuye hejuru akavuga ko ari aturuka muri kariyeri ya Fair Construction.
Inzu zo kwa Shyaka zose zigaragaraho amabuye hejuru akavuga ko ari aturuka muri kariyeri ya Fair Construction.

Ikiraro cy’Inka ye nacyo cyagiye gisenyuka kubera aya mabuye, ndetse Shyaka anavuga ko ibinogo bigaragara mu muhanda wa kaburimbo uri haruguru y’inzu ye byatewe n’amabuye aguruka akagwa mu muhanda ukaba waratangiye kwangirika.

Ubwo iki kibazo cyabazwaga mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Muhanga habayeho impaka hagati y’ubuyobozi bw’Intara, umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’amajyepfo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, Uhagaze François avuga ko amabuye agaragara ku nzu y’aba baturage baba barayitereye ku nzu, ibi bikaba ngo byaratumye ubuyobozi bwiyemeza kuzajya kwirebera imiturikire y’aya mabuye niba kandi koko ajya ku nzu z’aba baturage.

Umuyobozi w’Intara y’amajyepfo we ntiyemeranya n’umuyobozi wungirijwe ushinzwe ubukungu mu Karere kuko ngo bitumvikana ukuntu abaturage baba biterera amabuye ku mazu.

Amabuye amanuka muri iri shyamba ry'umuturage naryo rikangirika kandi ntiyishyurwe.
Amabuye amanuka muri iri shyamba ry’umuturage naryo rikangirika kandi ntiyishyurwe.

Uhagarariye ingabo mu Ntara y’Amajyepfo Meg. Gen. Alex Kagame avuga ko kuba Kompanyi ariyo yasanze abaturage aho batuye, bakagira ikibazo bigaragara ko abaturage barengana.

Agira ati “ahubwo nimudakurikirana icyo kibazo abaturage bazahagwa kuko ibyo uvuga ni ikinyoma cyambaye ubusa”.

Ubuyobozi bw’akarere bugaragaza ko kubanza gusuzuma ukuri hagati y’abaturage na FAIR CONSTRUCTION byatuma nta ruhande ruharenganira kandi ko hari n’ibindi bibazo byakemutse, cyakora umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo we agasaba ko ubuyobozi butagomba kubera kandi ko bugomba gukemura ikibazo cy’abaturage.

Cyakora abaturage baragaragaza ko nta kirakorwa kugeza na n’ubu, ariko ko ubuyobozi bw’umurenge buherutse kuzana n’umukozi wo ku Ntara bakaza bagafata amafoto bakagenda nta gisubizo cyiza ngo babahaye.

Amabuye aturuka muri kariyeri ya Fair Construction ngo yangiza n'umuhanda Muhanga-Ngororero.
Amabuye aturuka muri kariyeri ya Fair Construction ngo yangiza n’umuhanda Muhanga-Ngororero.

FAIR CONSTRUCTION igiye gukurikirana iki kibazo

Umukozi Ushinzwe ibijyanye na Kariyeri muri FAIR CONSTRUCTION, John Karera avuga ko abaturage baturiye ahakorerwa ubu bucukuzi bifuza guhabwa amafaranga y’ingurane kandi batangirizwa, kuko ngo harimo n’abiterera amabuye ku nzu kugira ngo bagaragaze ko bakorerwa akarengane.

Cyakora Karera avuga ko niba hari abaturage bari kwangirizwa ayo makuru batayafite ubu bagiye kubaza abari ahakorerwa imirimo basanga hari abarengana bakarenganurwa.

Karera agira ati “hari abaturage benshi twimuye, ariko hari n’abashaka kutugora bashaka agafaranga. Hari uwateye amabuye ku nzu ye, kandi tugiyeyo dusanga amabuye atamugeraho. ubuse ni twebwe dushaka gusakuza n’abaturage?”

Fair Construction imaze igihe ifite Kariyeri muri aka kagari ari nako abaturage bavuga ko ibabangamira.
Fair Construction imaze igihe ifite Kariyeri muri aka kagari ari nako abaturage bavuga ko ibabangamira.

Karera avuga ko ubuyobozi buhari kandi ko Kompanyi idashaka guhemukira abaturage, agira ati “twebwe tubonye abantu bafite ikibazo twabimura rwose uwo mukuru w’umudugudu ni mushuti wanjye cyane, ariko muri rusange iyo hagaragaye ikibazo abari aho babivuga i Kigali, abari aho ngaho kuri terrain ntacyo batubwiye. Ariko ubu noneho uduhaye amakuru tugiye kubaza abakozi bacu bari ahongaho baduhe amakuru, dufite umutima turi abantu”.

Shyaka n’umukecuru we bavuga ko basigaye bahura n’imbogamizi zo kuva mu ngo igihe bagiye guturitsa intambi kuko umukecuru we ashaje cyane, akaba afite ubwoba bw’uko amabuye azamusanga mu rugo akamuhuhura.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka