Muhanga: Bamwe banga gushaka za kizinyamwoto kuko bafite ubwishingizi

Bamwe mu bakorera mu nyubako ziri mu mujyi wa Muhanga batangaza ko impamvu batagira za kizimyamwoto ari uko baba bizeye ko nibagira impanuka aho bishinganye bazabishyura.

Ibi ni byo benshi mu bakorera muri izi nyubako bagiye batangaza tariki 15/02/2013 ubwo polisi y’igihugu mu karere ka Muhanga yakoraga igikorwa cyo gusuzuma uko ubwirinzi bw’impanuka zikomoka ku nkongi z’umuriro buhagaze.

Inyubako zagiye bigaragaraho ko zitagira izi za kizimyamwoto kandi ari ngombwa cyane kubera ibikorwa bikorerwamo ni amabanki nka banki y’abaturage, ikigo cyo kubitsa no kuguriza kuri muri uyu mujyi, Agaseke Bank n’ahandi.

Ntihemuka Issarac, umwe mu bayobozi kuri banki Agaseke ishami rya Muhanga atangaza ko impamvu batita ku gushaka za kizimyamoto ari uko bumva ko bafite ubwishingizi bityo gushaka ibi bikoresho bakumva bitihutirwa kuko n’ubundi inkongi y’umuriro ibafashe sosiyete bishinganyemo yabishyura ibyangiritse.

Ibi Agaseke kakaba kabihuza n’ahandi hagiye hasurwa nko ku kigo cyo kubitsa no kuguriza nabo batashatse ibi bikoresho kuko bumvaga bafite ubwishingizi.

Si muri aya mabanki hari iki kibazo gusa kuko n’amwe mu mahoteri nka Splendid zagiye zisurwa bagasanga ibikoresho bizimya umuriro birenze icya kabiri by’ibyo bafite byararengeje igihe; ni ukuvuga ko ntacyo biba bimaze.

Station "Job Petroleum" basanze bafite kizimyamwoto imwe idakora.
Station "Job Petroleum" basanze bafite kizimyamwoto imwe idakora.

Ikindi gikomeye ubuyobozi bwa polisi bwihanangirije abakorera muri uyu mujyi ni sitasiyo ya peteroli yitwa “JOB Petroleum” basanze ifite kizimyamwoto imwe nayo imaze igihe yarapfuye kandi sitasiyo nk’izi iyo zifashwe n’inkongi y’umuriro zishobora gutwika ahantu hanini hayikikije ndetse bikaba byanahitana abatari bake.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Muhanga, CIP Gatamba Celestin, yasabye aba bose ko bashaka byihutirwa ibi bikoresho bizimya inkongi kandi bakajya banabikorera isuzuma buri gihe bikenewe kuko gaze cyangwa amazi aba ari muri kizimyamwoto bigira igihe birangirira.

Abatazifite cyangwa bazifite zidakora bahawe igihe ntarengwa n’ubuyobozi bwa polisi kugirango bazabe babonye ibi bikoresho.

Ku byerekeranye n’ubwisingizi, CIP Gatamba avuga ko abatekereza ko kugira ubwishingizi bw’inkogi bivuga kurekera ntibagire kizimyamwoto bibeshya kuko ngo iyo amasosiyete agiye kubishyura basabwa icyangombwa cya polisi kigaragaza uruhare rwabo mu bwirinzi babashije kugira.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka