Muhanga: Bambuwe amashanyarazi nyuma yo kuyahabwa n’abakozi ba REG rwihishwa

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rugwiza Umurenge wa Rugendabari barinubira kuba ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu REG (Rwanda Energy Gorup), cyarabakupiye umuriro w’amashanyarazi kandi barawushyiriweho n’abakozi b’icyo kigo.

Kugeza ubu abaturage umunani nibo ngo bari bamaze gushyirirwaho mubazi kandi bacana, mu gihe abandi bibumbiye muri iyo koperative bo bari bagitegereje, biteganyijwe ko aba baturage bazabona umuriro mu mwaka utaha.

Aba baturage bavuga ko bakusanyije amafaranga hafi miliyoni ebyiri maze bakurura umuriro hafi kuri Km 2 uvuye ku muyoboro munini wa REG, bagapimisha ku mukozi wa REG, kandi bagahabwa ibikoresho byabugenewe birimo mubazi (compteur), ariko bagatungurwa n’ukuntu baje gukurirwaho umuriro n’iki kigo.

Aba baturage bavuga ko bamenyesheje, umuyobozi wa REG ishami rya Muhanga iki kibazo akizi, ariko akaba ntacyo yagikozeho nk’uko umuturage witwa Nsabirema Ildefonse, akaba anayobora Umudugudu wa Rugwiza abivuga.

Nsabirema Ildephonse avuga ko REG yabakupiye umuriro kandi ari yo yawubahaye.
Nsabirema Ildephonse avuga ko REG yabakupiye umuriro kandi ari yo yawubahaye.

Nsabirema agira ati « twambuwe umuriro, ariko diregitirise wa EWASA yaraje aratubaza ngo umuriro wahageze ute, aho kubitubiwra ari we » ?!

N’ubwo uyu muturage avuga gutya ariko, umuyobozi wa REG mu Karere ka Muhanga avuga ko aya mashanyarazi yatanzwe mu buryo butemewe n’amategeko n’umukozi utabifitiye ububasha, kuko ibikoresho byifashishijwe mu kubaka uyu muyoboro bitajyanye n’ubuziranenge bwo gutwara amashanyarazi.

Cyakora uyu Muyobozi avuga ko kuba konteri (mubazi) zaraturutse muri REG ngo byagizwemo uruhare n’abakozi ba REG ariko bikaba byarakozwe nabi ku buryo uwagaragaweho kugira uruhare muri iki gikorwa yirukanwe, gusa ngo iyo basanga ibyakozwe bishobora kuramba no gutanga umusaruro bari kureka bagakomeza gucana.

Ubusanzwe kubaka umuyoboro w’amashanyarazi bikorwa na REG, rwiyemezamirimo ubifitiye ubushobozi, cyangwa se abandi bazi iby’amashanyarazi ariko gutanga umuriro bakabanza kureba niba ibyubatswe bidashobora guteza ikibazo.

Icyabaye kuri uyu muyoboro wubatswe mu buryo butemewe akaba ari uko umukozi wa REG koko ubifitiye ububasha yemeye gushyira umuriro mu muyoboro utujuje ibyangombwa.

Umuyobozi wa REG na WASAC mu karere ka Muhanga avuga ko abakozi ba REG bagize uruhare mu guha umuriro abaturage b'i Rugwiza.
Umuyobozi wa REG na WASAC mu karere ka Muhanga avuga ko abakozi ba REG bagize uruhare mu guha umuriro abaturage b’i Rugwiza.

Uyu muyobozi avuga ko urusinga rwakoreshejwe mu gutanga uyu muriro ari ruto kuko rutari rufite ubushobozi bwo gutwara umuriro agira ati, « hari hakoreshejwe urusinga rwa 2 kuri 16 kandi uru rukoreshwa gusa ku gushyira umuriro ku nzu uvuye ku nkingi y’umuriro ariko ntirutwara umuriro ku burebure bwisumbuye ».

Kabazayire Lucie, umuyobozi wa REG i Muhanga avuga ko abaturage bakeneye koko umuriro kandi ko atatanga umuriro ushobora guteza ibibazo ari nayo mpamvu umuriro babaye bawuhagaritse, n’ubwo bitashimishije abaturage.

Umukozi witwa ko ari uwa REG waba warakoze inyigo na n’ubu ngo aracyashakishwa ariko yaburiwe irengero nyuma yo gusarura miliyoni n’igice z’amafaranga y’u Rwanda bamuhaye ngo akore iyi nyigo.

Ku kibazo cyo kuba abaturage barabuze umuriro kandi REG ibona neza ko bawukeneye, Kabazayire avuga ko bazawuhabwa mu mwaka utaha kuko ngo ku rutonde rw’abagomba guhabwa umuriro uyu mwaka bo ntibari bariho.

Guverineri w’intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse, avuga ko aba baturage bategereza REG ikitegura ikabagezaho umuriro kuko biri no mu mihigo y’ubuyobozi mu iterambere.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 2 )

ariko ndumva hari ubindi buryo bwashobokaga butari ukubaka amashanyarazi

sandrine yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

Abaturage ntibakwiye kwinubira iki kemezo kuko ni inyungu zabo kwirinda impanuka ziturutse kubikoresho bitujuje ubuziranenge byakoreshejwe

mudenge yanditse ku itariki ya: 1-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka