Muhanga: Bakoze iseta y’abafundi n’ababafasha mu bwubatsi
Ahitwa kuri Sprite rwagati mu mujyi wa Muhanga hamaze kumenyekana nk’iseta abashaka abafundi n’abahereza babo bajya kubashakiraho. Mu gitondo usanga bakubise buzuye ariko begera umuntu uje bakeka ko akeneye abakozi.
Bamwe mu batuye mu mujyi wa Muhanga bavuga ko imibare y’abantu baza gushaka akazi ko kubaka yiyongera umunsi ku munsi, n’ubwo abensho baba baturutse mu mirenge yo muri ako karere, hari n’abaza batabizi ari ibyo kwirwanaho bishakira amaramuko.

Jean Pierre Habimana usanzwe akora akazi ko kubaka muri uyu mujyi, aangaza ko ubwinshi bw’abashaka akazi ko kubaka bukabya iyo bigeze mu bihe by’imvura. Zimwe mu mpamvu zibitera zikaba ari uko abubatse ku buryo budakomeye baba batangiye kubona ibibazo byo gusana kunyubako zabo.
Yongeraho ko n’abubaka mu buryo butemewe n’amategeko, igihe cy’imvura ari cyo baba babonyemo umwanya.

imvura igwa abashinzwe iby’ubwubatsi ntibagenzura cyane ibikorerwa mu midugudu, bigatuma abubaka muri ubwo buryo babaca urwaho kugira ngo bubake vuba kuburyo inzu yuzura mu minsi itatu gusa, nk’uko Habimana akomeza abivuga.
Abenshi muri abo bantu ntibaba bazwi mu mujyi kuko ngo batanawuraramo, hakaba n’abakeka ko hashobora no kujya hihishamo abajura bagahungabanya umutekano nijoro.
Mu minsi yashize muri uwo mujyi hagaragaye abahereza b’abafundi bazwi kw’izina ry abayedi, baza gusaba akazi ari nako baneka imiterere y’ingo bakazagaruka kwiba ku manywa y’ihangu, kuburyo hari abo bihangayikisha.
Kuva mu kwezi kwa 08/2012, ubwo bujura bwo mungo bwasaga n’ubwacogoye kubera ikazwa ry’umutekano, nyuma y’uko abantu bagikurikiranwa bategaga abantu bakabakomeretsa. Gusa muri iyi minsi urwo rugomo ruhagaze ubu ubujura bwo mungo bwongeye kubura, nkuko abaturage babihamya.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|