Muhanga: Babiri barokotse impanuka y’ikirombe, ba nyiracyo barakurikiranwa

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abantu babiri bari barengewe n’ikirombe kuva ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 09 Ukuboza 2020 bakuwemo ari bazima, ariko hakaba hagiye gukurikiranwa ba nyir’ikirombe kuko cyari cyarahagaritswe bakarenga ku mabwiriza bakoherezamo abakozi.

Abacukura bagomba kuba bujuje ibya ngombwa kugira ngo harinwe ubuzima bw'abaturage
Abacukura bagomba kuba bujuje ibya ngombwa kugira ngo harinwe ubuzima bw’abaturage

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko nyuma y’uko ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Kompanyi yitwa (Etablissement Karinda) kigwiriye abakozi bacyo babiri ba nyiracyo bagerageje kubikuriramo batamenyesheje inzego z’ubuyobozi.

Kayitare avuga ko iyo Kompanyi yari yarahagaritwe by’agateganyo kubera ko itujuje ibisabwa, ari na yo mpamvu yaba yatumye abantu bahera mu kirombe cyayo amakuru agahishwa kugeza bukeye ari na bwo inzego z’ubuyobozi zatabaye zigafasha abaturage gukomeza gukora ubutabazi abantu bagakurwamo.

Agira ati “Kompanyi n’ubundi yari yaragaragayeho imikorere mibi, amakuru bayaduhishe kuko iyo kompanyi yari yarenze ku mategeko igakora mu buryo butemewe kuko bari barahawe igihano cyo kudakora ukwezi kose, ndatekereza ko ari yo mpamvu bari baduhishe, babitubwiye mu gitondo”.

Kayitare avuga ko ibyo bihano byari byatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi (RMB) kugira ngo Kompanyi yuzuze ibisabwa birimo n’imashini, kubera iyo mpamvu ba nyirayo bakaba bagomba kubihanirwa kuko bongeye kurenga ku mabwiriza.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga asaba abaturage kutishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko ari ho hava impanuka zirimo n’imfu za hato na hato, kuko hari hashize iminsi mike mu Murenge wa Muhanga ikirombe kigwiriye abantu batanu bagapfa.

Mu Murenge wa Kabacuzi na ho ikirombe kimaze imyaka ibiri kigwiriye abantu babiri bikaba byarananiranye kubakuramo kugeza n’uyu munsi.

Ku bijyanye no kuba gufunga ibirombe biri mu bitera kwishora mu bucukuzi butemewe, Kayitare avuga ko uko byamera kose abaturage bagomba gukorana na Kompanyi zujuje ibisabwa, kuko amabuye y’agaciro ari umutungo ukwiye kuba ubagirira akamaro aho kubatwara ubuzima.

Agira at, “Amabuye y’agaciro ni umutungo kamere ukwiye kuba utubyarira ubukungu aho kudutwara ubuzima, bugomba gukorwa neza rero, abujuje ibisabwa akaba ari bo babukora kinyamwuga batagira ibyo bangiza”.

Yongeraho ati “Ibya ngombwa bizatangwa kandi bihabwe abujuje ibisabwa, ubucukuzi bukorwe kinyamwuga kandi n’ubuzima bw’abaturage bacu bukomeze kurengerwa, turi gukorana na (RMB) kugira ngo abasabye hagenzurwe niba bujuje ibisabwa bahabwe ibya ngombwa abaturage bacu bagomba kuba bihanganye”.

Kompanyi 11 ni zo zifite uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro mu mirenge 11 icukurwamo amabuye y’agaciro mu karere kose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka