Muhanga: Ambulance yakoze impanuka abayirimo barakomereka
Imbangukiragutabara (ambulance) yavaga mu karere ka Karongi yerekeza i Kigali yakoze impanuka igeze mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga ariko abarimo ntacyo babaye.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa 18/09/2013 yabereye muri metero nke uvuye ku biro by’umurenge wa Nyamabuye ugana mu mujyi wa Kigali.
Iyi mpanuka ikaba yatewe n’akavura kaguye muri aka gace kagatosa umuhanda wa kaburimbo, bigatuma iyi modoka igwa igatangirwa n’igiti kinini ari nacyo cyayishegeshe nk’uko twabitangarijwa n’abayibonye igwa muri ako kanya.

Iyi mpanuka nta muntu n’umwe ihitanye kuko abarimo, baba umushoferi ndetse n’umugabo w’umuganga bari bayiremo ntacyo babaye.
Bakimara gukora impanuka, polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Muhanga yahise ihagera, abakomeretse bakajyanwa ku bitaro bya Kabgayi biherereye mu mujyi w’aka karere.


Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|