Muhanga: Ambulance yakoze impanuka abayirimo barakomereka

Imbangukiragutabara (ambulance) yavaga mu karere ka Karongi yerekeza i Kigali yakoze impanuka igeze mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga ariko abarimo ntacyo babaye.

Yatangiriwe n'igiti kinini kirayangiza.
Yatangiriwe n’igiti kinini kirayangiza.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba wo kuri uyu wa 18/09/2013 yabereye muri metero nke uvuye ku biro by’umurenge wa Nyamabuye ugana mu mujyi wa Kigali.

Iyi mpanuka ikaba yatewe n’akavura kaguye muri aka gace kagatosa umuhanda wa kaburimbo, bigatuma iyi modoka igwa igatangirwa n’igiti kinini ari nacyo cyayishegeshe nk’uko twabitangarijwa n’abayibonye igwa muri ako kanya.

Abayibonye bibazaga uko abari bayirimo barokotse.
Abayibonye bibazaga uko abari bayirimo barokotse.

Iyi mpanuka nta muntu n’umwe ihitanye kuko abarimo, baba umushoferi ndetse n’umugabo w’umuganga bari bayiremo ntacyo babaye.

Bakimara gukora impanuka, polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Muhanga yahise ihagera, abakomeretse bakajyanwa ku bitaro bya Kabgayi biherereye mu mujyi w’aka karere.

Yaguye ku muhanda munini uva muhanga ujya Kigali.
Yaguye ku muhanda munini uva muhanga ujya Kigali.
Yangiritse ku buryo bukomeye.
Yangiritse ku buryo bukomeye.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka