Muhanga: Amatorero ahangayikiyishijwe n’ umutekano w’abasengera Kanyarira
Abayobozi b’amatorero n’amadini akorera mu Karere ka Muhanga ngo bahangaykishijwe n’ikibazo cy’umutekano w’abasengera ku Musozi wa Kanyarira na Kizabonwa.
Imisozi yombi isurwa n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baza gusenga kandi ni ko barushaho kwiyongera ku buryo ku munsi ngo hashobora kuza abantu hagati ya 100 na 300.

Umusozi wa Kanyarira ufite umwihariko w’ubuhaname bukabije bugizwe n’amabuye n’inzira mbi, ituma bamwe bahanuka bakicwa n’ibitare byo kuri uwo musozi nk’uko biherutse kugendekera umwe mu bapasiteri wahaguye mu mezi makeya ashize.
Umugezi wa Miguramo ugabanya Ruhango na Muhanga hagati ya Kizabonwa na Kanyarira ni ahandi bakunda gusengera bakoga mu mazi yawo ngo bakire ibyaha, ariko muri Kanama 2015 umwe mu bawambukaga yaranyereye yikubitamo arapfa.

Uvuga ko yitwa Pasteri Bahizi Albert waturutse i Kigali avuga ko yibonera neza ko nta mutekano uhagije bafite muri byose kuko usibye kuba barinzwe n’Imana bahuye n’ikibazo ntawabarengera.
Agira ati “Twifuza ko uyu musozi uko ungana wazitirwa, kandi hagashyirwa abarinzi benshi, kuhubaka amazu yo gucumbikamo, kuko iyo imvura iguye abantu banyagirwa no kwita ku mutekano w’abagore”.

Ubwo kuri uyu wa 25 Kanama 2015, abahagarariye amatorero basuraga Kanyarira na bo bagaragaje icyofuzo ko umutekano w’abajya kuhasengera wakwitabwaho no kureba uko amasengesho ahabera yayoborwa kugira ngo hatazagira abayitwaza bakahamburira abandi.
Umwe mu bapasiteri yabwiye Kigali today ko yiboneye umwe mu basengeraga mu buvumo asaba bagenzi be amafaranga yo gutega imodoka ababwira ko ayo yari afite bayamwibye.
Yagize ati “Urumva ko niba umuntu arambura igitenge ngo bakusanye amafaranga, hashobora kuza n’abajura, n’abandi bashobora guhungabanya umutekano.”
Biteganyijwe ko ku wa kabiri tariki ya 01 Nzeri 2015 hazaba inama ihuriwemo n’abayobozi b’Akarere ka Muhanga ndetse n’abahagarariye amatorero n’amadini kugirango hafatwe ingamba zitandukanye zo kunoza uburyo bwo gusengera kuri iriya misozi ntawe ubangamiwe, aho amatorero asabwa gushyiraho uburyo buzwi abakristu bahasimburana, gutandukanya aho abagore n’abagabo basengera mu buryo bw’umwihariko, no gutegura aho kwiyakirira.
Uko baba bameze mu buvumo



Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo ( 16 )
Ohereza igitekerezo
|
mana simpakanyeko ufite ibibazo ubisubizwa none mana haribyondambiwe sindagera kanyarira arko abariyo munsengere abariyo hakaba hari umuregwayi witwa bujene umbirko iyo atecyereje cyane arwara umutwe udakira mumusengere akire abone nakazi numugore kuko birababaje iwabo arukabiri abamukurikira barashatse none nana giricyukira akire kuko iyo antecyerereje ibibazo yahuye nabyo
Aba bantu barwaye mumutwe kbsa leta ijye ifunga ibyo bicucu bishuka abantu
Ariko mwagiye mureka gukabya murafata abantu mukabatendeka kubitare ngo mwerekaneko ibintu byakaze gusa Imana ibarebe kandi ibiteho pe kuko mwese ndabona muje gutera ingabo mubitugu anti-Christu,ese ubwo ye imyaka ishize iyi misozi isengerwaho nibwo mwibutseko abantu yabamaze?,Icyonzi neza nuko umuntu apfa iyo isaha ye Imana yateganyije yageze,icyowaba uricyo cyose cg uwo waba uriwe wese,aho waba uri hose wapfa,abantu bose twirirwa dushyingura hirya hino mumarimbi za Rusororo i Busanza nahandi henshi ntabwo babaguye kuriyi misozi pe!so,mureke abantu bisanzure imbere y’uwabahamze kuko mutazi aho bahuriye nawe!!!!!!!!!!!.
bizi fiance wanjye wagiye kanyarira,ahakura inda y’impanga z’abahungu,azitewe na pastor witorero ryabahuzaga i GATUNA ya byumba!!!
kanyarira izabanyarira da nta mukino
hahahah ngo barinzwe n"Imana ariko kandi ngo bagize ikibazo ntawabarengera none se iyo Mana yabarengeye??
njye mbona hasigaye hari uburwayi bwo mu mutwe bwihariye ahubwo Leta ikurikiranire hafi naho rwose uwiyishe ntaririrwa
Mubyukuri aba barasubizwa?
ntago ahan
tu utizeye ko ko hari umutekano uhagije wakabaye ujyayo!! ubu buvumo ubu nta mpiri ituyemo ?
iteka iyo umuntu adafite amahoro mumutima arasenga kuko kujya haliya ntiborohewe
Ndumiwe. ubwo bigeze aho kuhapfiira.ubuyobozi bubikurikirane mu maguru mashya.
Leta nibafashe bisengere, gusa bajye bibuka basengera igihugu cyacu kive mumivumo kijye mumigisha, umuvumo w’ubwicanyi ucike burundu.
Niki kiba kanyarira cyangwa niki cyabayeyo gituma bajyayo,
Imana yacu iba hose kandi ibera hose icyalimwe singombwa kujya ahantu hari risks nkizo, ariko Imana ibagirire neza.
Aya madini n’aba bantu rwose bataye umutwe!!!
Nonese Imana ntiyumva amasengesho aho uri hose?
they have idolised that mountain / cave...
Ni nk’aho bari gusenga uriya musozi aho gusenga Imana...
Putting themselves in danger and some of them dying cos of their stupidity.
They don’t realize it’s Satan they are worshipping...whom of course want them to put themselves in danger.