Muhanga: Aho igihugu kigeze ntawe ukwiye kwitwara nk’isiha -Mayor Mutakwasuku

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku aratangaza ko hari uburiganya buba hagati y’abayobozi n’abaturage, bikagira ingaruka mbi ku mitangire ya serivisi kuko usanga baba abayobozi baka ruswa, baba abaturage bamenyereye ko bagura serivisi bose baba batagamije inyungu rusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko abaturage bashaka ibitabagenewe batanga ruswa ku bayobozi kugira ngo babibone, icyo yita gushaka kwigwizaho ubukire nk’ubw’amasiha.

Imico nk’iyo ngo usibye guteza igihombo ku bagombaga guhabwa serivisi runaka ngo inateza umwaku ku bashaka kwikubira iby’abandi nk’amasiha cyangwa imbeba bisahura ibikoresho bitabifitiye akamaro.

Mutakwasuku avuga ko abasakuma iby'abandi bagera aho bagasakuma n'ibizabica.
Mutakwasuku avuga ko abasakuma iby’abandi bagera aho bagasakuma n’ibizabica.

Mutakwasuku agira ati “hari abafite umuco nk’uw’amasiha akurura byose atanabanje kureba ibifite akamaro, nka buriya isiha itwara urukweto ngo izarwambare? Natwe rero hari abigize nka yo, ariko hari igihe usakuma n’ibizakwica ahubwo”.

Mayor Mutakwasuku avuga ko guharanira gutanga serivisi nziza bitava mu bayobozi gusa ahubwo ko n’uruhare rw’abaturage rukenewe.

Ahereye kuri gahunda zigamije kugoboka abakene zivugwamo amanyanga hagati y’abaturage n’abayobozi, umuyobozi w’Akarere anenga buri wese wigwizaho ibyari bigenewe abakene.

Zimwe muri gahunda Mutakwasuku abonamo ubufatanyacyaha hagati y’abaturage n’abayobozi kandi babikoreye ubushake ni nk’iya girinka munyarwanda aho usanga inka zihabwa abatazigenewe kandi abakene bahari bakanyagwa n’abaturanyi babo.

Indi gahunda igaragaramo amanyanga ngo ni iy’abatishoboye bahabwa inkunga y’ingoboka bageze mu za bukuru ugasanga abaturage ubwabo bararenganya bamwe mu bayikeneye bagatanga ruswa bagashyirwa mu mwanya w’abatishoboye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga aboneraho gusaba abaturage kuba maso bakamenya ko ubashora mu gusahura iby’abandi nta mugisha atezemo usibye guhomba n’ibyo yari asanganwe.

Gusakuma iby’abandi kandi ngo byorora umuco wa ruswa kuko usanga abashaka indonke bemera no gushora batitaye ku byo bahomba igihe bafashwe, urugero uyu muyobozi atanga akaba ari abayobozi barimo gutabwa muri yombi kubera kurya amafaranga ya VUP cyangwa kunyereza umutungo w’abaturage bashinzwe kureberera.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 3 )

harya ubwo wowe urishyashya ra? Abasabaga ikiraka cyo gukora mubudehe yabagenje ate we na executif ? Hari numwe watsinze usibye abo mayor nagitifu bazanye ? Ntimukigire abarimu beza kumagambo gusa!

nawe wisubireho di yanditse ku itariki ya: 6-04-2015  →  Musubize

Ibyo Nyakubahwa Mayor w’Akarere ka Muhanga avuga ni byo. Aba yabibonye ni uko utapfa kumenya uburyo babikoramo. Abantu barakusanya ibya rubanda, abandi bakabima ibibagenewe nk’aho ari ibyabo bwite! Gusa ni ngombwa ko inzego zibishinzwe zajya zibikurikirana. Kuyobora cyangwa gukorana na bene nk’aba ni umutwaro uremereye.

Ntawigenera yanditse ku itariki ya: 5-04-2015  →  Musubize

Mayor nibyo kabisa abo bayobozi baka ruswa nibasigeho, n’abaturage batanga ruswa bashaka ibyo batagenewe nibabireke amaherezo bisanga bararuhiye ubusa. ariko uziyame na gitifu w’akarere kawe agabanye akaboko karekare na ruswa y’igitsina. atazabigwamo!

africa yanditse ku itariki ya: 5-04-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka