Muhanga: Abatuye mu cyanya cyahariwe inganda barasabwa kwitondera kugurisha ubutaka bwabo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burasaba abatuye mu gice cyahariwe kubakwamo inganda kutihurira kugurisha ubutaka bwabo n’abashoramari igihe batumvikanye ku biciro by’ubutaka bifuza.

Inganda zimwe zatangiye kubaka
Inganda zimwe zatangiye kubaka

Ubuyobozi bubitangaje nyuma y’uko hari abaturage bavuga ko bahatirwa kwemera ingurane nkeya ku butaka bwabo ngo bimuke, mu gihe akarere ko kavuga ko igihe cyo kubimura kitaragera kuko amafaranga yagenewe kuzabimura igice cyayo cya mbere kizasohoka muri Gashyantare 2021.

Ugeze mu gice cyahariwe inganda mu Mudugudu wa Gihuma, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, usanga imashini ziri gusiza mu mirima yahoze ari iy’abaturage, inzu zimwe zanatangiye kubakwa, mu gihe hari abandi bashoramari bari kuza kwihahira ubutaka n’abaturage ngo bimuke.

Abaturage bavuga ko bari kwishyurwa amafaranga hagati ya 2,500frw na 3,500frw kuri metero kare imwe, igiciro bavuga ko kiri hasi ugereranyije n’agaciro k’ubutaka bwo mu mujyi, ku buryo hari abafite impungenge z’uko bashobora kutazabonamo ibibanza byo guturamo aho bazimukira.

Abaturage bavuga ko ababagurira ubutaka babategeka kwemera ayo mafaranga bitwaje ko aho hantu bahimurwa ku nyungu rusange, kandi hakaba n’abavuga ko nibatemera ayo mafaranga ngo bazahakurwa ku ngufu n’ubuyobozi bw’akarere.

Uwamahoro Apollinarie, avuga ko abashoramari baje bavuga ko akarere kagennye agaciro k’ubutaka bwabo, nyamara ngo bakumva bitandukanye.

Imashini zatangiye gusiza mu mirima y'abaturage bemeye kugurisha nta gutegereza akarere
Imashini zatangiye gusiza mu mirima y’abaturage bemeye kugurisha nta gutegereza akarere

Agira ati “Akarere ntituzi amafaranga kageneye aha hantu, hari abahawe ibihumbi birindwi kuri metero kare imwe none abashoramari baraza batubwira ko baduha atagera no ku 3,000frw, turasaba kurenganurwa, kuko amafaranga baduha ntacyo yatumarira”.

Hari kandi abaturage basabwe kubarirwa kuri 3,500frw igihe bakwemera kwishyurwa batabarishije ibikorwa byo hejuru, bakifuza ko nibura bakishyuwe kuri 7,000frw kuri metero kare imwe.

Nzayisenga Innocent, avuga ko ubutaka buhenze ku buryo kubarirwa kuri 2,500frw ari igihombo, kuko badashobora kuzabona ahandi hantu ho gutura kuko ubutaka buri kuzamuka aho bajya kubaza ibibanza, akifuza ko babishyura hagati ya 5,000frw na 7,000frw.

Icyakora hari n’abanangiye bavuga ko batatanga ubutaka bwabo ku giciro gito bakaba bategereje izo ngufu zo kubimura ku gahato.

Nta muturage uhatirwa kugurisha ngo yimurwe

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacquelinne, avuga ko ibiri gukorwa mu cyanya cyahariwe inganda ari ba nyir’ubutaka ubwabo bari kubigiramo uruhare, kuko akarere kataratangira igikorwa cyo kubimura.

Avuga ko akarere katabuza ushaka kugurisha ngo yimuke ariko katategeka ko umuntu yemera igiciro kitamunyuze, agasaba ko abari guhatirwa ayo mafaranga bayanga bagategereza ko akarere ari ko kazabimura kababariye ku gaciro kemewe.

Avuga ko n’abari kwitwaza kuza kugura ubutaka bw’abaturage bashobora kuzabihomberamo igihe batangira kubaka inganda bateretswe imiterere izaranga imyubakire y’izo nganda, akavuga ko ibyo biri gukorwa nko kumama abaturage.

Agira ati “Ikiri kudutungura ni ukumva umuturage yagurishije nyuma ukamusanga ataka ngo bamuhenze, ni uburenganzira bwe bwo kwanga ayo amafaranga kuko si agahato kugurisha n’uwo adashaka, ariko niba bari kwemera ayo mafaranga na bo bari kugira uruhare mu bihombo barimo gutaka”.

Hari gushyirwa n'ikigega cy'amazi
Hari gushyirwa n’ikigega cy’amazi

Arongera ati “Turabagira inama yo kuba baretse kwakira ayo mafaranga kugira ngo tuzabishyure, ibya ngombwa byabo turi kubinoza, kandi urutonde rwabo turarufite, kuko akarere ni ko gateganyijwe kuzabimura twamaze kuvugana na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ko amafaranga y’igice cya mbere azatangira kutugeraho mu kwezi kwa Gashyantare umwaka utaha”.

Naho ku kuba hari abakekwa kugura ubutaka bw’abaturage hakiri kare ngo baziyungukire, ngo byaba bigamije kubwigwizaho ngo na bo bazabugurishe n’akarere, ibyo ngo bikaba byaba bihabanye n’amabwiriza yo kwimura abaturage ku nyungu rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Akarere niko kanditse abo baturage bako none baribwa kabarebera ihunduranya butaka niho rikorerwa ubundi aho hantu hakabaye bibujijwe kuhagurisha kubera ibihagenewe ahubwo babwire abahagura ko bapfusha amafaranga yabo ubusa bagura ahatemewe niho bazaba bafashije umuturage kuka bazi ibirigukorwa haliya barabizi

lg yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka