Muhanga: Abaturage bashimiye Inteko bayigabira inka
Abaturage bo mu Murenge wa Mushishiro mu Karere ka Muhanga bagabiye inka inteko ishinga amategeko kuko yemeye kuvugurura itegeko nshinga.
Ku ncuro ya nyuma yo kujya gusobanurira abaturage bo mu Murenge wa Mushishiro uko itegeko nshinga ryavuguruwe, kuri uyu wa 16 ukuboza 2015, abaturage bavuze ko noneho bemeye neza ko ibyo batumye abadepite babikoze neza nyuma y’uko bagarukanye inkuru nziza.

Abaturage bavuga ko itora rya Referandumu rizaba mu mucyo kandi bagatora Yego kuko bazi neza ibyo bashaka, ku isonga kwitorera Perezida Paul Kagame.
Umwe mu baturage uhagarariye abanyamushishiro yavuze ko iyi nka atari iy’ubusa ahubwo ari iy’uko abagize inteko ishinga amategeko bubashye ibitekerezo by’abanyarwanda muri rusange, yagize ati, “Twemera ko ku wa gatanu tuzatora ijana ku ijana yego, umunezero wacu ku gikorwa mwakoze utumye tugabira inteko inyana shashi”.

Usibye kuba bashimiye Inteko ku kazi yakoze, abaturage b’i Mushishiro banagaragaje ko nta cyatuma Perezida Paul Kagame yanga kuziyamamaza kuko ngo inzitizi zari zimuri imbere bazikuriyeho ubwabo.

Abaturage bahise bongera kumutumaho Abadepite ko niba ibizava mu matora bizatangazwa tariki ya 21, Perezida Kagame yahita yemera kuziyamamaza ku munsi ukurikiyeho ku wa 22 maze bagatuza.
Ba Honorable Depite Mukayuhi Rwasa Constance, na Kankera Marie José nibo bakiriye kandi bashimira abaturage ku mpano bahawe nk’ikimenyetso cy’uko bakoranye neza kandi babashimira kuba bakomeje kugaragaza ko bishimiye ubuyobozi.

Aba badepite bemeye ko bazaza gukura ubwatsi, naho inka y’umukora bahawe baba bayiragije umwe mu baturage mu gihe bagiye kwitegura kuzaza kuyicyuza.
Abaturage bagera mu bihumbi bitatu bo mu Murenge wa Mushishiro nibo bari bitabiriye ibiganiro ku ivugururwa ry’Itegeko nshinga kandi bemera ko inkoko ari yo ngoma ku wa gatanu bagatora yego.
Ohereza igitekerezo
|