Muhanga: Abaturage barinubira umwanda n’isuri baterwa n’inyubako y’Abadivantisiti muri Nyarucyamu

Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Nyarucyamo ya Kabiri mu murenge wa Nyamabuye, akarere ka Muhanga, baravuga ko ishuri ry’Abadivantiste riri kubaka inyubako nshya muri uwo mudugudu ribabangamiye kuko ribateza isuri n’umwanda.

Iri shuri riri hagati y’ingo z’abaturage ku buryo umwanda wo mu bwiherero ubabangamira. Iyo nyubako nshya ikanabateza umuvu w’amazi ubasenyera amazu, nk’uko babitangaza.

Iki kigo cy’amashuli kizwe ku izina ry’Ishuri ry’Abadivantiste rya Gahogo, ryubatse mu birometero bibri uvuye ku muhanda mukuru wa Kaburimbo, ahazwi nko kuri plateau utaragera mu mujyi rwagati.

Mu minsi ishize iri shuri ryari risanzwe ryigisha abana biga mu cyiciro rusange, ryakiriye abandi banyeshuri bigaga mu kigo cya ESA Mugonero kuko ryari rigiye gushyirwamo indi myaka kugeza mu mwaka wa Gatandatu.

Iki kigo cyatangiye kubaka amacumbi mu rwego rwo gufasha abo banyeshuli kuba no kurira mu kigo, kuko nta myanya ihagije yari ihari bigatuma bajya gukodesha mu giturage.

Izo nyubako zashyizwe ahangana na metero 10 uvuye ku ngo z’abaturage, ariko ubwiherero bwo bukaba buri metero ebyiri uvuye ku rugo rw’umuturrage.

Abaturage batuye munsi y’iyo nyubako iri kuzamurwa bavuga ko bayoborerwaho umuvu bagasaba kwimurwa cyangwa bagashaka uburyo uyu muvu iki kigo cyawukumira. Bagasanga bikomeje byabateza Ibiza bakaba bahaburira ababo n’ibyabo.

Kimwe n’abahatuye, Umjyanama w’ubuzima muri uwo mudugudu, yemeza ko atari ikibazo cy’’umuvu gusa abaturage kibahangayikishije ahubwo. Akavuga ko bahangayikishijwe n’umwanda ukabije uva muri iki kigo no mu mazu acumbitsemo abanyeshuri bacyo.

Umuyobozi w’ishuri ry’abadivantiste rya Gahogo, Jean Pierre Mungwarareba, avuga ko umuvu uterwa n’abaturage batuye haruguru y’ikibanza kiri kubakwamo ayo macumbi badafata mazi yo ku mazu yabo.

Naho ku kibazo cy’isuku iterwa n’ubwiherero bwabo no mu nzu y’ururiro, akabihakana avuga ko bafite isuku ihagije.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, avuga ko icyo kibazo ishingiye kubaturage bifuza ko bakwimurwa bakibonera amafaranga. Akavuga ko akarere katangiye kugirana ibiganiro n’abaturage n’ubuyobozi bw’iki kigo mu rwego rwo kubahuza.

Mugihe cyo muri wikendi abanyeshuri biga muri kaminuza y’imudende nabo bifashisha amashuri y’iki kigo.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka