Muhanga: Abanyonzi bagiye kujya bahanwa nk’abandi bica amategeko yo gutwara ibinyabiziga

Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga iratangaza ko abanyonzi bagiye kujya bahanwa nk’abandi bose bica amategeko yo gutwara ibinyabiziga, kuko ngo nabo batwara ibinyabiziga kandi bakoresha umuhanda mu kazi kabo.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, Senior Superintendent Muheto Françis, avuga ko abanyonzi bihaye gukoresha umuhanda uko bishakiye bikaba biri mu mpamvu zishobora guteza impanuka.

Abanyonzi ubwabo nabo bemera ko hari bamwe muri bo birengagiza nkana gukoresha neza umuhanda bagakora amakosa ateza impanuka za hato na hato, cyane cyane abagenda nijoro kandi nta byangombwa bibafasha gukora ijoro biri ku magare yabo.

SSP Muheto avuga ko abanyonzi batubahirije amategeko y'umuhanda bagiye kujya bahanwa.
SSP Muheto avuga ko abanyonzi batubahirije amategeko y’umuhanda bagiye kujya bahanwa.

Ni muri urwo rwego abanyonzi bagomba kubahiriza amategeko n’ikoreshwa neza by’umuhanda bashyira utugarurarumuri, uturebanyuma, inzogera, ndetse na nomero (plaque) ku magare yabo, bakambara umwenda ubaranga (Jilet) nk’abakora umwuga w’ubunyonzi, ndetse bakubahiriza amategeko y’umuhanda.

N’ubwo abanyonzi batarebwa no kwerekana uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ngo hari itegeko ryo mu myaka ya 1970 riteganya ko abatwara amagare bafatwa nk’abatwaye ibinyabiziga, ari nayo mpamvu abazarirengaho bazajya bahanwa.

Bimwe mu bihano biteganyijwe ni ugucibwa amande y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 kugeza ku bihumbi 25 ku badafite ibyangombwa byavuzwe haruguru, guhanirwa umuvuduko byarimba ukamburwa igare igihe amakosa akabije.

Ikigenderewe ngo si uguhana no guca amafaranga abanyamagare gusa ngo ni ukubaburira no kubigisha ibyiza byo gukoresha neza umuhanda.

Bamwe mu banyonzi basa nk’abatunguwe na zimwe mu ngamba zigiye kubafatirwa by’umwihariko guhanwa nk’abandi batwara ibinyabiziga mu muhanda.

Singirankabo Martin, umwe mu banyonzi, avuga ko igare ubwaryo rigura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 25 ku buryo babaciye amafanga angana naryo bajya bahitamo kuyarekera abapolisi, ariko agasanga atari wo muti, ko ahubwo icy’ingenzi ari ugukorana neza.

Singirankabo asaba ko bahabwa igihe cyo gushaka ibyo basabwa kubahiriza.
Singirankabo asaba ko bahabwa igihe cyo gushaka ibyo basabwa kubahiriza.

Cyakora kuko ibyo basabwa kongera ku magare yabo bihenze, bifuza guhabwa igihe ngo babe babishatse.

Singirankabo ati “Ibyo dusabwa birahenze, twagira ngo nibura muduhe nk’igihe cy’ukwezi tube twabishatse, kandi tuzabyubahiriza”.

Impande zombi zemeranya ko bitarenze tariki ya 20 Kamena 2015 zizagera abanyonzi bahinduye isura n’imyumvire ku myitwarire yo mu muhanda.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka