Muhanga: Abana b’abagororwakazi baba muri gereza bafashwe nk’ababa mu miryango
Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Leta bashatse uburyo abana b’abagore bafungiye muri gereza ya Muhanga bafatwa neza aho kugirango bakomeze kubana na ba nyina amasaha yose.
Abana 28 bari munsi y’imyaka itatu muri gereza ya Muhanga, kenshi usanga barazanye na ba nyina ari impinja cyangwa ba nyina bakaza gufungirwa muri iyi gereza batwiye bakabyara bari mu gihano.
Musayidire Eugenie, umukecuru washinze ikigo bise “Centre Psycho-social Amahoro”, afatanije na bamwe mu baterankunga b’Abadage, ngo bashyize iki kigo muri iyi gereza kugirango bafashe abagororwa bahura n’ihungabana ndetse bite no ku bana babo baba bakiri kumwe na ba nyina kugirango batagerwaho n’ingaruka mbi z’ibyaha ba nyina bakoze.

Musayidire avuga ko aba bana babafata mu gitondo babyutse bakabarerera mu kigo cyabo. Aha akaba abigisha ibintu bitandukanye bijyanye n’imyaka yabo birimo indirimbo, amoko y’imyamanswa, udusimba n’ibindi. Akomeza asobanura ko abigisha ikinyabupfura badashobora guhabwa n’ababyeyi babo.
Nubwo kuri ubu bafite ubuzima bwiza kuko abitaho, nyamara ngo biragoye cyane kuko umwana uvukira cyangwa urererwa muri gereza yagira ubuzima bwiza ahazaza he.
Musayidire ati: “umwana urererwa ahantu nk’aha, ahantu batukana, ahantu adashobora kwisanzura ntabwo ashobora kuzagira ubuzima bwiza kuko adafite umucyaha”.

Akomeza asobanura ko kimwe mu bibazo bahura nabyo ni uko hari abana bageza ku myaka itatu, umuryango we utaraza kumutwara ndetse n’uraza kumusura ngo arebe uko abayeho we na nyina. Ati: “aho haba hari ikibazo mu muryango, none se uyu mwana yazakura ate neza nta muryango umwakira cyangwa umusura?”
Umwana ugejeje ku myaka itatu akabura umuryango umutwara ngo umurere ashakirwa ikigo kirera aba b’impfubyi kikaba aricyo kimwitaho aho kugirango arererwe muri gereza.
Nk’uko Musayidire abivuga kandi ngo abana bafite ba nyina bafungiye muri gereza ngo ntibashobora gutandukanywa nabo batarageza nibura imyaka itatu mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’umwana.

Komiseri w’agateganyo ufite mu nshingano ze imibereho myiza mu rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), Donatille Mukayuhi Ngaboyisonga avuga ko kuri ubu bifuza ko iyi centre yagera no mu zindi gereza kuko ngo ibafasha byinshi mu mibereho myiza y’aba bana.
Akomeza asobanura ko nubwo benshi bakunze kuvuga ko abana bari muri gereza baba baravukiyemo, ndetse ngo ba nyina bakaba baratewe inda n’abakozi ba za gereza, ari ukubeshya kuko ngo abagore babyara bafunze baba baje batwite.
Ikindi ubuyobozi bwa RCS butangaza ni uko nta mwana ushobora kuvukira muri gereza ahubwo ngo bakora ibishoboka bakavukira mu bitaro runaka kugirango bitazajya mu byangombwa by’abana.

Abagore bose bafite abana mu ntara y’Amajyepfo bazanwa muri gereza ya Muhanga kuko ariyo yonyine ifite ubushobozi bwo kwita kuri aba bana.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
erega icyaha ni gatozi.Uri nziza gihugu kita ku bana.
yego mama umwana aho ari hose abe umwana , uburengnzira agenerwa abuhorane, kandi u rwanda n’igihugu kizi agaciro k’umwana n’ikiremwa muntu muri rusange. umwana n’umwami.
ni byo koko abana ntibagakwiye kubaho nabi ngo ni uko ababyeyi babo bari mu munyururu, bagomba kwitabwaho kuko ntaho baba bahuriye n’ibyabaye
erega U Rwanda ni igihugu cyubahiriza uburenganzira bw’u mwana ninayo mpamvu abo bana bitaweho neza nkunze uwo mu tantine ubitaho akabafasha.