Muhanga: Abakozi batita ku kazi ntibaniyiteho bamaganywe

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku arasaba abakozi kujya bashyira gahunda mu kazi bakubahiriza amasaha y’akazi ariko bakanibuka ko gukora amasaha y’ikirenga bishobora kwangiza akazi aho kugakora neza.

Bamwe mu bakozi b’inzego z’ibanze bavuga ko kubera akazi kenshi bakora kugira ngo batange umusaruro, usanga bigereranya n’icyuma cy’imyanya myinshi cyifashishwa mu gutanga amashanyarazi (Multiprises).

Mutakwasuku agira inama abakozi kujya bakora akazi ariko nabo bakiyibuka.
Mutakwasuku agira inama abakozi kujya bakora akazi ariko nabo bakiyibuka.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro Uwamaliya Beatrice, avuga ko abakozi b’inzego z’ibanze badashyize gahunda mu kazi kabo wasanga batagangaye.

Agira ati “Iyo twirebye inzego z’ibanze turi militipurize, inzego zo hejuru ni twe zivoma mo tutitondeye akajagari twagira ikibazo, tugomba gushyira ingufu muri gahunda duteganya gukora kugirango tubashe kunoza akazi.”

Uwamaliya (hagati) avuga ko kubera akazi mu nzego z'ibanze bakora nka muritipurize.
Uwamaliya (hagati) avuga ko kubera akazi mu nzego z’ibanze bakora nka muritipurize.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku, avuga ko abakozi bagomba gutekereza ku nshingano zabo kuko iyo bagize akajagari mu kazi bibatera gukora nabi, ahubwo ugasanga umuntu arigereranya na muritipurize kandi nyamara biterwa n’uko umuntu aba atateguye neza gahunda ze.

Kuba abakozi bakora cyane ngo si ukosa ahubwo bisaba gutegura neza uko bitwara muri ako kazi, kuko umukozi atanga umusaruro iyo yakoze neza kandi mu gihe kigenwe ku rugero, Mutakwasuku agira

Ati “Nimwigira muritipurize buri wese agacomeka mwe muzasigara muri iki? Ubwo twaba turi ibihazi kuko dukora tutariho, kandi umurimo ukorwa n’umuntu muzima mu bwenge na Roho!”
Mutakwasuku asaba abakozi bose guhsyira gahunda mu kazi kuko ari bwo kaguhesha agaciro no gutanga umusaruro kuri weho n’umukoresha.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

sha byihorere mu zibanze nta saha yakazi ibamo. iyo kavutse uragakora yaba nijoro cg Ku manywa mu mvura cg ku zuba. gusa Mayor Mutakwasuku n’abandi bajye bita ku bigenerwa abakozi mu gihe gikwiye ubundi akazi kenshi ntikica.

sam yanditse ku itariki ya: 3-05-2015  →  Musubize

sha byihorere mu zibanze nta saha yakazi ibamo. iyo kavutse uragakora yaba nijoro cg Ku manywa mu mvura cg ku zuba. gusa Mayor Mutakwasuku n’abandi bajye bita ku bigenerwa abakozi mu gihe gikwiye ubundi akazi kenshi ntikica.

sam yanditse ku itariki ya: 3-05-2015  →  Musubize

None ko Gonzague yifashe mugahanga bimeze bite ko mbona byamuyobeye?

ndi umunyarwanda yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

ariko abantu barasetsa! Ngo ni multiprise???? Azakareke hanze hari benshi batagira icyo bakora batanaryama ngo baruhuke abo banagakora neza! Ubwo se uwo mugitifu akora kurusha H.E wirirwa akanarara ashaka icyaduteza imbere!? Kdi bamusezereye wasanga akifuza!

jpaul yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

umuyobozi udakorera kuri gahunda agakora hubutse akenshi arirushya kandi ntanagire icyo ageraho, koko yanatagangara

kirabo yanditse ku itariki ya: 2-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka