Muhanga: Abakoresha abana bato kimwe n’ababyeyi babo bazajya bahanwa
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bugiye guhagurukira abakoresha abana bakiri munsi y’imyaka 18 ndetse n’ababyeyi babo, kugirango bajye babihanirwa.
Ibi ubu buyobozi bubitangaje nyuma yo kubona ko hakiri abantu bakoresha abana bato mu birombe bicukurwamo ibumba mu tubande. Hari ubwo abandi bana baba bagiye ku ishuri ugasanga hari abandi bibereye mu birombe bicukura ibumba.
Ubwo yagiranaga inama n’abatuye umurenge wa Shyogwe, umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Uhagaze Francois, yihanangirije abakoresha abana nk’aba mu birombe ko bakwisubiraho bakareka gukoresha abana bakiri bato kugirango babashe kwiga batere imbere kimwe n’abandi.
Si abakoresha abana mu birombe bihanangirijwe gusa kuko n’ababakoresha mu ngo nk’ababoyi cyangwa abayaya nabo batunzwe agatoki. Uhagaze avuga ko batazihanganira abantu bagikoresha abana kuko ngo hakiri abakibikora.

Uyu muyobozi asaba abakoresha abana mu ngo ko bagira vuba bakabasubiza ababyeyi babo kugira ngo bashyirwe mu ishuri. Avuga ko n’ababyeyi bizagaragaza ko batigeze bakurikirana abana babo bigatuma bajya mu buboyi cyangwa ubuyaya bazahanwa kimwe n’ababakoreshe kuko baba barataye inshingano zabo nk’ababyeyi.
Umubyeyi ushobora kugirirwa imbabazi ni uzaba yaramenyesheje ubuyobozi bumwegereye ko umwana we yavuye mu ishuri akajya mu buyaya ndetse akanerekana aho yagiye kubukorera mu gihe yaba ahazi.
Ababyeyi bagaragaje ikibazo cy’abana babacika bakajya kuba inzererezi ku muhanda, aho bajya gukora imirimo itandukanye nko ku mangazini, ku mabagiro n’ahandi. Aha hari na bamwe mu babyeyi bagiye barega abana babo mu ruhame kuko ngo bamaze kubananira.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|