Muhanga: Abagore barasabwa gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga burahamagarira abagore gutinyuka gukorana n’ibigo by’imari, kandi bagaharanira kumemya amakuru yabahuza nabyo, kuko bahabonera igishoro gituma bagura imishinga yabo.

Byatangarijwe mu nteko rusange y’abagore b’Abakarere ka Muhaga, aho byagaragaye ko hari batangiye kujya kwaka inguzanyo mu mabanki n’ibigo by’imari bakiteza imbere, abandi bakaba bavuga ko nta makuru ahagije bafite y’uko bagera ku nguzanyo iciriritse, yabafasha gutangira urugendo rwo kwiteza imbere.
Hari abagore bo mu Karere ka Muhanga bahamya ko bahiriwe no kwitinyuka, bakagana SACCO bagasaba inguzanyo ntoya, bagashora bakaba bageze ku ntera ishimishimishije.
Ni urugero rwa Mbarushimana Odette wo mu Murenge wa Rugendabari, uvuga ko akora inkweto mu mpu akaba yaragujije ibihumbi 200Frw, akaba akeneye gusa kwagura isoko ngo bashe kwiteza imbere.
Agira ati “Isoko rya Rugendabari ntirirema neza ku buryo byatuma dukora byinshi ngo tugurishe ku isoko ryagutse, ariko namaze kwishyura inguzanyo y’ibihumbi 200Frw nari natse, ndifuza kwaka miliyoni imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.
Natangije ibihumbi 350Frw kandi ngeze hafi ku bihumbi 800Frw, ngiye kwegera ibigo by’imari nagure ibikorwa byanjye. Mu myaka ibiri ishize ntangiye akazi, ndizera gukomeza gutera imbere”.

Hari abandi bagore bavuga ko batazi uburyo bwo kugera ku mahirwe bateganyirijwe, yo kubateza imbere kuko bayumva gusa mu bitangazamakuru, ariko nabo bakaba bifuza kwegerwa ngo bagaragarizwe ayo mahirwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, avuga ko buri nshuro imwe mu mezi atatu, inzego z’abagore zihura kuva k’urw’Umudugudu kugeza ku Karere, kandi hariho uburyo bwo guha amakuru abagore ngo bagire uruhare mu kubyaza umusaruro amakuru baba babonye mu kwiteza imbere.
Avuga ko hari n’ubundi buryo Leta yashyiriyeho abagore, abatishoboye n’ibyiciro by’abafite ubumuga, yo kubona amafaranga yo gushora, aho bahuguye abagore 50 ku buryo bwo kubona inguzanyo, ngo batinyuke imirimo ikorwa n’abagabo kuko ababitangiye bagaragaza ko babigezeho.
Agira ati “Tutanarebye inguzanyo zashyiriweho abagore, hari na gahunda ya BDF yo kubishingira 75% y’ingwate, ngo babone imirimo bashoramo imari, ni n’imwe mu ntego z’Inteko y’Inama y’Igihugu y’abagore uyu munsi”.
Abasaba kwishyira hamwe bagashinga amakoperative, kugira ngo babashe gutizanya imbaraga, bityo babashe kwiteza imbere, kuko ari nabwo bazakusanya ubushobozi bubabashisha gutera umbere, aho gutegereza ko abagabo ari bo bazatunga imiryango gusa.

Kayitare avuga ko guhura kw’abagore ari inzira yo kuganira ku bibazo n’ibisubizo bafite ,ngo babisangire bafate umwanzuro wo gukemura ikibazo bahura nabyo.
Agira ati “Niba abagore bagaragaje ko bafite amakuru macye, ubushobozi n’uburyo birahari, turamanuka tubibagezeho ngo dukemure ibikenewe bakwiye kuba bikemurira”.
Inteko rusange y’abagore mu Karere ka Muhanga yanagarutse ku bibazo bibangamiye imibereho myiza y’imiryango, hagamijwe gukemura amakimbirane no kwita kuburere bw’abana.
Ohereza igitekerezo
|