Muhanga: Abagore b’ibyiringiro biyemeje gucoca ibibazo byo mu ngo

Mu gihe mu gihugu hamaze iminsi humvikana ubwumvikane buke mu miryango itandukanye, itsinda ry’abagore b’ibyiringiro bo mu karere ka Muhanga baratangaza ko kuri ubu bahagurukiye gukemura ibibazo by’abagabo n’abagore bibera mu ngo.

Iri tsinda rigizwe n’abagore batandukanye bo muri aka karere ka Muhanga barimo umuyobozi w’akarere ndetse n’umwungirije, abagore bakora muri aka karere n’abandi bagore bo muri aka karere, bahuzwa no gusenga ndetse bakagira n’intego yo guharanira amahoro no kuzana ituze n’iterambere mu ngo.

Abagize abagore b'iby'iringiro bafata umwanya bagahimbaza Imana.
Abagize abagore b’iby’iringiro bafata umwanya bagahimbaza Imana.

Jacqueline Nyinawumuntu, umuyobozi w’iri tsinda avuga ko kimwe mu byo biyemeje ari ukurwanya ahantu hose muri aka karere bumvise ko hari amakimbirane mu miryango. Aho baramutse babwiwe ngo bafata umwanya bakajya kwicarana nabo maze bakabigisha kandi kenshi ngo bahakura igisubizo cyiza.

Ati: “akenshi abagabo n’abagore bafitanye ibibazo mu ngo tubageraho iyo umugore yatwiyambaje tubasha kubumvikanisha kandi kenshi hava igisubizo kiza”.

Nubwo ngo abenshi babasha kubumvikanisha kuri ubu bakaba batanga ubuhamya ko babanye neza babikesha abagore b’ibyiringiro, ngo ntihabura abandi bakomeza kubana nabi bigasaba ko hiyambazwa inkiko kuko biba birenze ubushobozi bwabo.

Bimwe mu byo abagore b'iby'iringiro bakora birimo koroza abatishoboye.
Bimwe mu byo abagore b’iby’iringiro bakora birimo koroza abatishoboye.

Usibye ikibazo cy’ubwumvikane buke, abenshi mu bagore bafasha ni abakene aho babaremera mu buryo butandukanye. Nyinawumuntu avuga ko babafasha mu kwihangira imishinga iciriritse. Kugeza ubu bamaze gufasha aba bagore mu kubaha amatungo arimo inka n’ingurube.

Bamwe mu bagore bibandwaho ni abagore b’abapfakazi, abakobwa babyariye iwabo n’abandi bafite ibibazo byihariye baba bagaragajwe n’ubuyobozi bwabo.

Abagore b'iby'iringiro bashaka inkunga yo gufasha abatishoboye.
Abagore b’iby’iringiro bashaka inkunga yo gufasha abatishoboye.

Itsinda ry’abagore b’ibyiringiro ryavutse mu mwaka wa 2013, kuri ubu rikaba rimaze kwaguka kuko ryagabye amashami atandukanye mu mirenge itandukanye igize akarere ka Muhanga, aho basize andi matsinda y’abagore nayo azajya afashanya hagati yabo.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka