Muhanga: Abafite ibibazo ku byangombwa by’ubutaka barasabwa kugana inzego zibishinzwe

Nyuma y’uko bigaragaye ko ibyangombwa bisaga 31.000 biri mu karere kandi ba nyirabyo ntibaze kubifata, ubu akarere karahamagarira abaturage kuza kubitwara kuko ngo udafite icyangombwa nta butaka aba afite.

Zimwe mu mpamvu zivugwa ku bataza gutwara ibyangombwa harimo kuba abaturage binangira kwishyura amafaranga 1000frw asabwa ku cyangombwa, cyangwa ugasanga hari abari barabaruje ubutaka babukomatanyije, bamara gusobanurirwa ububi bwo gukomatanya ubutaka bagatangira inzira yo gukosoza ibyangombwa bya burundu.

Umukozi w'akarere ushinzwe ubutaka.
Umukozi w’akarere ushinzwe ubutaka.

Hari kandi n’abatuye mu mujyi kandi bafite ubutaka buhingwaho, usanga baragiye babarurirwa ubutaka bwitwa ko ari ubwo mu mujyi bwo guturaho, ariko ugasanga hari bumwe budashobora guturwaho bitewe n’imiterere yabwo, cyangwa se ugasanga bwaturwaho ariko ba nyirabwo batarabona abakiriya, bene aba usanga bafite ibibazo byo gutanga ubukode bw’ubu butaka kuko butinjiza amafaranga yatunga nyirabwo ngo abone n’umusoro bagahitamo kureka kujya kubifata.

Nyamara ngo abafite ibi bibazo baramutse begereye ubuyobozi bwagira icyo bubafasha kuko abadakosoza amwe mu makosa yakozwe mu ibarura no kwandika ubutaka n’ubundi bazajya bakomeza babarirwe imisoro, cyangwa ubukode ku buryo byazabahombya ubwo bazatangira kwishyuzwa.

Ubu bufasha butangwa bute cyangwa se ni gute ibi byangombwa bikosorwa ?

Umubyeyi Mukankusi Anne Marie, atuye mu mudugudu wa Nyarusiza, akagari ka Gitarama, umurenge wa Nyamabuye, afite hafi hegitari eshatu z’isambu iri ahantu hahanamye ku buryo bigoye kuba umuntu yabuturaho kuko bitanoroha kuhaca imihanda.

Aha Mukankusi arerekana aho ubutaka bwe buhingwaho buherera mu mubande.
Aha Mukankusi arerekana aho ubutaka bwe buhingwaho buherera mu mubande.

Kuri ubu Mukankusi amaze kugeramo ikirarane cy’amafaranga ibihumbi magana acyenda, kuko amaze imyaka ibiri atishyura ubukode, bw’ubutaka bwe aho yakwa 450.000frw, buri mwaka.
Mukankusi, avuga ko nta bushobozi afite bwavamo aya mafaranga, yemwe ngo n’iyi sambu yabuze abakiriya ngo ayigurishe abone uko atanga ubukode, kubwe ngo yifuza gukurirwaho ubukode. Ati « baraje baratubarurira ibyangombwa bisohoka twishyuzwa amafaranga tutabona kuko isambu itayinjiza, sinzi icyo nzishyura kuko nta mafaranga twabona rwose».

Umukuru w’ibiro by’ubutaka mu karere ka Muhanga, Ingabire Anne Marie, avuga ko ubutaka bwose bwo mu mujyi bukodeshwa hakurikije itegeko kuko nta butaka bwo mu mujyi bwemerewe guhingwaho, ariko kuri aba baturage bafite imbogamizi ku bukode bakwa, ngo bagannye ibiro by’ubutaka ibibazo byabo biganirwaho bigakemuka, cyakora ngo mu ibarura ry’ubutaka hari ahabayeho amakosa yo kubarura ubutaka buhingwa n’ubwo guturaho, mu gihe bwagombaga kuba bwaratandukanyijwe.

Ingabire avuga ko iyo umuturage agannye ibiro by’ubutaka habaho gusura nanone ubutaka bwe bukagabanywamo ibice bijyanye n’imiterere yabwo, cyakora byose ngo iyo ari mu mujyi bikorwa habayeho gukurikiza igishushanyo mbonera cy’umujyi.

Isambu ya Mukankusi iteye nabi ku buryo no kuyizenguruka bigoye.
Isambu ya Mukankusi iteye nabi ku buryo no kuyizenguruka bigoye.

Ku bijyanye no kuba hari abaturage babaruriwe nabi kandi bakaba barimo ibirarane by’ubukode bw’ubutaka, umukuru w’ibiro by’ubutaka avuga ko akarere kadafite ubushobozi bwo gukuraho amafaranga agenwa n’itegeko.

None se uyu muturage wabaruriwe nabi azabigenza ate ko nta bushobozi afite bwo kwishyura aya mafaranga, Ingabire avuga ko ikibazo cye kihariye, « twebwe kuko ubuyobozi burebera abaturage, akaba ari n’ubwa mbere hari habayeho iki gikorwa, iyo uje turashishoza tukarera uko tugufasha ukishyura mu byiciro».

Ku kibazo cya Mukankusi, umukuru w’ibiro by’ubutaka avuga ko ari umwihariko ku buryo kigomba kwigwaho nyuma y’uko yandikira akarere agakosorerwa byose.

Iyi nzu iri neza munsi y'ibiro by'umurenge wa Nyamabuye, hahoze ari iwabo wa Mukankusi yo iri ku butaka bw'umujyi bwo Guturaho.
Iyi nzu iri neza munsi y’ibiro by’umurenge wa Nyamabuye, hahoze ari iwabo wa Mukankusi yo iri ku butaka bw’umujyi bwo Guturaho.

Kugeza ubu 82% by’ibyangombwa by’ubutaka bimaze gutwangwa muri aka karere naho ibisaga ibihumbi mirongo itatu na kimwe biracyari mu karere. Ubuyobozi bukaba buhamagarira buri muturage kujya gufata icyangombwa cye kugirango n’abagifite ibibazo basobanuze hakiri kare, kuko hari n’abatarandikisha ubutaka bwabo.

Cyakora ku mbogamizi yo kuba ibi byangombwa biri kure y’umuturage kuberako bitakorohera buri wese kuza ku karere, ngo bitegenyijwe ko hari abakozi bashya b’ibiro by’ubutaka bagiye koherezwa mu mirenge gufasha abaturage.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 4 )

Icyo na bivugaho ni uko batanga service nziza murakoze.

MUkunzenkase jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 2-08-2014  →  Musubize

Ariko muzi ko wagirango murabwira abataragera aho ku boro byanyu?nta soni mugira kabisa.ahubwo ibyo byangombwa tuzabireka nimushaka ikitungo muzayiyandikeho nubundi ubunza aribyo mushaka kuko kuntu mugorana birababaje.ntimutinya n’abakecuru n’abasaza mwiriza aho mubatuka baje kureba ibyabo bafitiye uburenganzira.ni nk’ibyateye aho ngo utazanye flash ntacyo akorerwa,ubu koko flash izwi na bangahe?muhindure systeme naho ubundi turabireka muzabigumane.

kabwa yanditse ku itariki ya: 18-07-2014  →  Musubize

Murakoze kuvuga kuri iki kibazo cy’ubutaka muri Muhanga. ndemera ko bishoboka kuba ibi bibazo bihari, ariko ndahamya ko uteranyirije hamwe ba nyiri ibi byangombwa, wasanga abananijwe n’ubuyobozi bushinzwe ubutaka aribo benshi. nibareke gufata akabazo kamwe cyangwa tubiri ngo badutangeho ingero bavuga ko ari ikosa ry’abaturage. ubuse maze igihe kingana iki niruka ku byangombw byanjye? amezi 8 ntagiye gushira? aho gucyocyorana n’umuyobozi cg ngo ngirane nawe amakimbirane namureka kuko nta kundi nagira. nimubanze mumenye ko iyo umuntu abasabye service kdi muhemberwa mukayimwima munamubwira nabi kandi ari mwe mwashyizeho iminsi yo kwakira abantu (n’ubwo ari ibiri), mwasabwa kuza kuri field amezi umunani agashira mutarahagera, kunaniza abantu n’ibindi ntavuga uretse igihe naba ndi kurega, ibi byose bigira ingaruka kdi zimwe muri zo ni izi.
gusa ndishimye ubwo noneho muhamagaye abantu, umenya noneho mudukeyeye. ikimbabaje ni uko tuzaza mugakora list ya 5 bagomba kwakira abandi bakazagaruka next week cg tugatukirwa ubusa kdi dusaba service natwe turi mu bazitanga!
niba uyu muyobozi asoma ibi, azagire icyo abivugaho!

Byakatonda yanditse ku itariki ya: 16-07-2014  →  Musubize

abayobozi bategereje ko abaturage babagezaho ibibazo bahura nabyo maze bigakemuka . ibi ni bimwe mu byerekano ko umuturage ari we wiha cg se akiyima service kandi ibi bikagaragaza imiyoborere mbiza

kajangwe yanditse ku itariki ya: 16-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka