Muhanga: Abacukuzi bane bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro
Ikirombe cyo mu murenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga cyagwiriye abantu bane bacukuraga amabuye y’agaciro, mu gitondo cya tariki 28/06/2012, umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima.
Uwitwa Kanyamigina niwe wahise yitaba Imana. Ndengeyimana Emmanuel, Maguru na Twigiriyimana nabo bakomoka mu karere ka Ngororero bakomeretse. Aba bakozi bakoreraga isosiyeti yitwa Aficom International icukura amabuye y’agaciro mu murenge wa Kabacuzi.
Abasigaye bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima kiri hafi ariko biramutse bikomeye bajyanwa mu bitaro bya Kabgayi cyane ko umwe muri abo yakomeretse ku buryo bukabije.
Ibyo bakeka ko byaba byateye iyi mpanuka ni imvura yari yaguye mu ijoro rishyira tariki 26/06/2012 bigatuma ubutaka bworohera kandi abacukuraga bakaba babikoraga ku buryo bwa gakondo budatanga umutekano w’abacukuzi; nk’uko bisobanurwa n’ umuyobozi w’umurenge wa Kabacuzi, Jean Hubert Ruzindana.
Iki kibazo bagishyikirije inzego zishinzwe umutekano kugira ngo bagikurikirane; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabacuzi.
Ngo hari ubwo ba nyiri amasosiyeti babona abakozi babo bakoreshaga bagize ibibazo bakabigarama bakavuga ko batabazi bagahitamo kubita ibisambo kugira ngo batishyuzwa cyangwa bagacibwa amande y’uko batabashakiye ubwishingizi.
Ruzindana avuga ko bigoye cyane ko baba ari ibisambo nk’uko aba ba nyiramasosiyeti bakunze kubita kuko batabona uko binjira mu birombe kuko biba birinzwe.
Abagwiriwe n’ikirombe bari bagiye mu kirombe ejo tariki 27/06/2012 baza kugwirwa nacyo mu masaha ya saa tatu za mu gitondo tariki 28/06/2012. Bakuwemo n’abakozi ba sosiyeti Aficom International ku bufatanye n’abaturage.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|