Muhanga: Ababyeyi ntibandikisha abana kubera gutinya amande

Bamwe mu babyeyi batuye mu karere ka Muhanga bavuga ko impamvu batitabira kwandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere ari ugutinya amafaranga y’ibihano bacibwa mu gihe habayeho ubukererwe.

Ababyeyi b’abagore kandi bavuga ko batakwiyandikishaho abana bafite ba se. Hari n’abavuga ko usibye amande nta zindi nkurikizi bahura nazo zatuma bihutira kwandikisha abana babyaye.

Umwana agomba kuba yamaze kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere nyuma y’iminsi 15 avutse. Umubyeyi wakererewe kwandikisha umwana we acibwa amande y’amafaranga ibihumbi bitanu.

Ababyeyi batandikishije abana babo bavuga ko batishimiye kubaho bazi ko abana babo batanditse, ariko iyo batekereje ku mafaranga bacibwa bacika intege cyane ko ngo nta mpamvu n’imwe batanga ngo yumvikane kandi kubona ibihumbi bitanu icyarimwe bitaborohera.

Mujawimana Karara ufite abana atarandikisha agira ati: “mfite abana babiri ariko ntibanditse, mbere numvaga ntacyo bimaze ariko n’aho mbwiriwe ko ari ngombwa kubandikisha ntibyoroshye kubera amafaranga nacibwa, mpamya ko ntapfa kuyabona”.

Ababyeyi ariko ngo nta rwitwazo bakwiye kugira kuko n’utinze kwa muganga, yatuma abandi bakaza kumwandikishiriza kugira ngo uburengenzira bw’umwana budahutazwa.

Iyo bibaye ngombwa ngo azana icyemezo cya muganga cyerekana ko yari akirwaye; nk’uko bisobanurwa na Rugaza Bititi Olivier, ushinzwe iranga mimerere mu murenge wa Nyamabuye.

Ku bijyanye no kudasobanukirwa n’ibijyanye no kwandikisha abana, uyu muyobozi avuga ko abaturage babibwiwe kenshi mu manama, n’abitwaza ko abagabo babyaranye banga abana, ngo hari igitabo bagenewe kwandikishamo.

Itegeko rishyiraho gahunda yo kwandikisha abana ryatangiye mu mwaka w’1998, mu rwego rwo gushishikariza Abanyarwanda kwandikisha abana batarengeje amezi atatu bavutse, bayarenza bakabandika baciwe amande angana n’amafaranga 600 kuri buri kwezi k’ubukererwe.

Ubu umwana yandikwa mu gihe kitarenze iminsi 15, amafaranga ayo ageze ku bihumbi bitanu igihe icyo aricyo cyose umubyeyi yamara atarandikisha umwana.

Abana bandikwa mu gitabo kizwi ku izina rya “registre de naissance”. Iyo atanditswe mu gihe cyagenwe, bimusaba kujya mu nkiko kuburana ngo hamenyekane niba amazina n’itariki y’amavuko ari ukuri.

Gerard GITOLI Mbabazi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka