Muhanga: Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bize kuboha barifuza amasoko y’ibyo bakora

Abagore bo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga bafite abana bafite ubumuga bize kuboha, barifuza gufashwa gushakirwa amasoko kuko ibyo bize kuboha bitabona ababigura mu cyaro.

Barifuza amasoko
Barifuza amasoko

Babitangarije mu birori byo kwishimira izo mpamyabumenyi bahawe n’umuryango wita ku bana bafite ubumuga (Stand Together for Change) ari na wo wabashakiye umwarimu wo kubigisha, mu rwego rwo kubafasha kubona icyo bakora cyatuma imiryango yabo itera imbere.

Imiryango ifite abana bafite ubumuga ikunze kwibasirwa n’ubukene bukabije kubera umwanya ababyeyi bamara bita kuri abo bana ntibabone umwanya uhagije wo gukorera umuryango, rimwe na rimwe abo bana bakaba banabura amafunguro ahagije ngo ubuzima bwabo bumere neza.

Ibyo bituma barushaho kuzahara ku buryo hari n’abagera mu myaka y’ubukure bakigaragara nk’abana, kandi ubufasha bagenerwa bukaba budahagije, ari yo mpamvu Umuryango wita ku bafite ubumuga mu Murenge wa Cyeza wahisemo kwigisha ububoshyi abagore 36 bafite abana bafite ubumuga.

Uyu yize kuboha ibikoresho byifashishwa ku meza
Uyu yize kuboha ibikoresho byifashishwa ku meza

Nyirahabimana Pelagie wo mu Kagari ka Makera ufite umwana ufite ubumuga, avuga ko yize kubohesha ishinge n’umugwegwe mu gihe cy’amezi abiri, akaba yaramenye kuboha ibikoresho byifashishwa ku meza.

Avuga ko kugira ngo ibyo yize bizamufashe koko kubona amafaranga yunganira umuryango we mu kwita ku mwana we ufite ubumuga, bisaba kubona isoko ryagutse akaboha byinshi.

Agira ati: “Njyewe nk’umudamu wo mu cyaro, ntabwo namenya ku isoko ahubwo nk’abadukuriye mwadukomangira niba mwabonye biriya bintu ari byiza, kuko ni ibikoresho byo mu nzego za gisirimu ntabwo mu cyaro twabibonera isoko”.

Yongeraho ati: “Mudukomangiye tukabona amasoko twajya tuboha dushishikaye tuzi ko ibyo dukora bizaduhesha umutsima ejo hazaza, abana bacu bakabona ibibunganira mu buzima”.

Ndegeya avuga ko bazafasha gushaka amasoko nyuma yo kubona ubumenyi
Ndegeya avuga ko bazafasha gushaka amasoko nyuma yo kubona ubumenyi

Umuyobozi w’Umuryango wita ku bana bafite ubumuga (Stand Together for Change) mu Murenge wa Cyeza, Ndegeya Sylvain, avuga ko mu rwego rwo gufasha ababyeyi bafite abana bafite ubumuga, batekereje umushinga mugari ushobora kubafasha.

Avuga ko nyuma yo kumenya kuboha, bagiye gushaka amasoko hirya no hino kuko iby’ingenzi kwari ukugira ubumenyi, akaba agiye gukomanga hirya no hino ngo amasoko aboneke.

Agira ati, “Ibyo baboha ntabwo byabona amasoko mu cyaro koko kandi ni cyo natwe twifuzaga ngo bakore ibintu bigera ku isoko ryagutse, tugiye gukorana n’abaduhaye abarimu tubereke ibyo tuzi gukora noneho nyuma badusabye ibyo bifuza, tujye tubibakorera”.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe abafite ubumuga, Kamangu Samuel, avuga ko mu rwego rwo gukusanya imbaraga, abarangije kwiga bakwibumbira muri koperative bakaba bagenerwa inkunga z’amakoperative y’abafite ubumuga nk’uko bigenda ku bandi.

Kamangu Samuel
Kamangu Samuel

Agira ati “Twabasaba kwishyira hamwe muri koperative kuko biroroha kubafasha bari hamwe n’iryo soko rikaza rifatiye kuri za mbaraga ziri hamwe, ubwo bagize ubumenyi ntabwo ibyo bakora bizabura isoko”.

Mu rwego rwo kwifuriza Noheli nziza n’Umwaka mushya muhire wa 2023, imiryango ifite abana bafite ubumuga basabanye n’abana n’inshuti zabo, bahabwa inyongeramirire igizwe n’ifu y’igikoma ndetse n’umuceri.

Abana bafite ubumuga basabanye n'ababyeyi babo
Abana bafite ubumuga basabanye n’ababyeyi babo
Banahawe inyongeramirire y'igikoma
Banahawe inyongeramirire y’igikoma
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka