Muhanga: Aba-Local Defense bihanangirijwe kutitwaza umwambaro w’akazi ngo barye abaturage
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga n’inzego zishinzwe umutekano zongeye kwihanangiriza ba local defense bitwaza umwambaro w’akazi maze bakarya amafaranga y’abaturage.
Ibi babivugiye mu nama yahuje aba local defense bo mu karere kose ka Muhanga n’ubuyobozi bw’akarere ndetse n’inzego zishinzwe umutekano yabaye tariki 29/08/2012 mu mujyi wa Muhanga.
Nk’uko bisobanurwa n’umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe imiyoborere myiza, ngo hari aba local defense baba baratowe n’abaturage babizeyeho ubunyangamugayo ariko batangira aka kazi bagahindukira bakaba aribo babarya amafaranga mu cyo bise umuhigo.
Umuhigo ngo ni uburyo aba balocal defense bakoresha, bacunga ku minsi itari iy’akazi kabo bakajya gushaka abaturage bakeka ko bari mu makosa kugira ngo babonereho babakange kugira ngo babahe ruswa.
Ibi ngo bikunze kugaragara cyane mu masoko aho usanga haba hari aba local defense baba bambaye imyenda bakanga abaturage bari mu makosa kugirango babahe amafaranga.
Ibi kandi bikunze kugaragara ahanini mu mujyi wa Muhanga aho usanga abantu bubaka nta mpushya z’ubuyobozi bafite cyangwa bakubaka binyuranije n’amategeko, bigatuma aba ba local defense baboneraho kujya kubaka ruswa.
Aba balocal defense nabo biyemerera ko hari bamwe muri bo bakora iminsi itari iyabo kugira ngo babone uko baka ruswa abaturage bubaka binyuranije n’itegeko cyangwa n’abandi bari mu yandi makosa.

Uwitwa Hakizimana Viateur wo mu murenge wa Nyamabuye, umwe mu mirenge igize umujyi wa Muhanga, avuga ko kenshi abakunze gukora uyu muhigo ari ababa bamaze igihe bafata ku mafaranga y’abaturage kuburyo kubireka ari ikibazo kuri bo.
Ati: “hari umuntu uba amaze gufatisha umuhigo kuburyo ajyenda agakanga abaturage bari mu makosa, bagahora bakeka ko yoherejwe n’akarere, akabasabaho umugabane we kugira ngo nawe atabigeza ku nzego zamutumye, umaze gukora ibi araryoherwa akabigira bizinesi”.
Nyamara hari abandi babona kuba aba local defense bajya cyane mu muhigo ari uko abenshi usanga batishoboye bagahitamo kujya gushakira imibereho mu baturage.
Uwitwa Rukundo Evariste avuga ko amaze kubona benshi muri bagenzi be bakora umuhigo, kuko badahembwa, bagahitamo kujya guhiga kugirango babone ikibatunga bo n’ingo zabo.
Rukundo ati: “abarya amafaranga y’abaturage si uko baba batazi ko ari ikosa ahubwo ni uko nta gihembo bagenerwa kandi bashaka kubaho, niba batahembwe rero hari abazabona akadirishya bashake imibereho ku buryo bwabo, nibabona aho babaha agafaranga batajya babona bagafate.”
Aba balocal defense bavuga kandi ko hari n’aho usanga bareberera abakora cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge bakanga kubatanga ahubwo bakabakingira ikibaba kugirango babahe amafaranga.
Polisi muri aka karere ari nayo ifite mu nshingano aba balocal defense, yavuze ko uzongera gufatwa yambaye umwenda w’akazi atari we wakoze azabihanirwa kuko ngo hari n’abawujyana mu kabari bagasinda bawambaye ndetse bakaba banakora n’andi amakosa yabasuzuguza.
Abalocal defense bahagarariye abandi mu mirenge no mu tugari basabwe gushyira ingufu mu gucungana n’abantu bitwaza umwanya bariho bagakora ibinyuranije n’amategeko.
Umukozi w’akarere ushinzwe imiyoborere myiza avuga ko bariye amafaranga y’abaturage bahanishwa kwamburwa umwenda w’akazi ndetse bakanagakurwaho burundu bakongera gukora ikindi cyaha bagahanwa nk’undi muturage wese.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|