Mugunga: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari yahagaritswe ku mirimo ye
Ku wa 21 Mata 2015, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutabo mu Murenge wa Mugunga, Akarere ka Gakenke, Simon Habineza yashikirijwe ibaruwa imuhagarika ku mirimo ye kubera imyitwarire mibi irimo kunyereza amafaranga ya leta no kurya amafaranga y’abaturage.
Mbere yo kujya gukorera mu Kagari ka Rutabo, Habineza yabanje kuyobora Akagari ka Burimba mu Murenge wa Rushashi aza guhindurirwa bitewe n’imyitwarire mibi.
Imwe mu myitwarire mibi idakwiriye umukozi wa leta avugwa ho harimo kwambura abaturage no kurya amafaranga abaturage baba bakusanyije ngo bakore ibikorwa bibateza imbere.
Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe abakozi n’ubutegetsi mu Karere ka Gakenke, Faustin Ntezirizaza, avuga ko bakimara guhindura Habineza bari bazi ko agiye kwisubiraho ariko byaje kurushaho kuzamba.
Ati “Yavuye Rushashi afite ibibazo byo kwambura abaturage noneho ageze Mugunga, yagize gutya aragenda afata machine (mudasobwa) y’akagari yahawe ajya kuyigwatiriza muri butike, kugeza ubungubu hari amafaranga y’ubudehe agera mu bihumbi 200 yatwaye ayamaranye hafi igihe cy’imyaka ibiri”.
Uretse amafaranga ibihumbi 200 hari nayandi mafaranga ibihumbi 300 yasize yambuye umugore wo mu Murenge wa Rushashi nayo akaba agiye kumara imyaka ibiri atarayishura.
Ibi byose Habineza yagendaga asabwa ibisobanuro akisobanura akanategekwa kwishyura amafaranga y’abandi ntabyubahirize. Ngo iyo bitaba kugoragoza no kumusaba kwikosora aba yarahagaritswe.
Umukozi w’Umurenge wa Mugunga ushinzwe Irangamimerere, Alice Mukeshimana yabwiye Kigali Today ko hari n’amafaranga y’imisanzu y’abaturage Habineza atashyikirije umurenge.
Ati “Hari ibihumbi 170 byo ku kagari umusanzu watanzwe n’abaturage kugira ngo bisanire akagari, hari n’umusanzu abaturage bajya batanga wo kubaka amashuri angana n’ibihumbi 90 hamwe n’ibindi birimo kujya mu kabari akagwatiriza computer (mudasobwa) y’akazi”.
Kigali Today yagerageje kuvugana na Habineza uvugwaho imyitwarire mibi yanatumye asezererwa ariko telefone ye igendanwa ntiyabonekaga.
Uretse Simon Habineza wahagaritswe ku mirimo yo kuyobora Akagari ka Rutabo mu murenge wa Mugunga, muri uyu murenge kandi ariko mu Kagari ka Rutenderi hahagaritse umukozi ushinzwe iterambere Shadrack Ntakiyimana wirukaniwe kwigabiza imwe mu mitungo ya leta.
Ntakiyimana ngo yajyaga mu ishyamba agatema ibiti akajya kubigurisha mu nyungu ze bwite, hakaniyongeraho amafaranga ajyanye n’ibyangombwa by’ubutaka, n’ay’ubwisungane mu kwivuza yagiye yakira ntayageze aho agomba kujya.
Kuba aba bagabo bombi bahagaritswe ku mirimo yabo ngo si igihano kuko bagomba kuzakurikiranwa mu nkiko kugira ngo bahanirwe amakosa bakoze cyangwa basubize ibyo batwaye.
Abdul Tarib
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Aliko koko mwaretse kuvangira umusaza?twe twabuze akazi aliko abo barakomeza kudusebya gusa.
Inkuru nk’izi ndazirambiwe. Umwanya w’ubuyobozi mu Rwanda ni ubukonde? Ingegera z’inda mbi zazengereje rubanda zibarira imitungo utwo bakusanyije ziroha mu nda aho kuzihana bakazimurira ahandi naho ngo zijye kuhanduranya!!! Syi