“Mugesera akimara kuvuga ngo abatutsi bicwe naraye nkubiswe” – Mukantagara
Abatuye mu karere ka Ngororero bakomeje kwerekana byinshi ku byo bazi ku byaha Leon Mugesera aregwa kandi barifuza ko ubutabera bwazamuzana aho yakoreye ibyaha.
Umukecuru witwa Mukantagara Aisha utuye mu murenge wa Kabaya, aho Leon Mugesera yavugiye ko abatutsi bakwiye kwicwa, avuga ko Mugesera akimara kuvuga iryo jambo mu Gushyingo 1992 hatangiye ibikorwa by’urugomo ndetse uwo mukecuru arakubitwa.
Mu kiganiro twagiranye na Mukantagara tariki 06/02/2012 yagize ati “akivuga [Mugesera] ngo abatutsi basubizwe iwabo, interahamwe zatangiye kujya zitureba mu maso natwe tukareba hasi, ari nako,badutuka. Nyuma nahise mbwira umugabo wanjye ngo dutahe ijambo ritararangira. Twageze ahitwa mu nayakaberanya dusanga baduteze, baradukubita badutera n’amabuye, bavuga ngo ntimumvise uko umuyobozi yavuze”?
Mukantagara avuga ko inkoni we n’umugabo we bakubiswe n’ubu akizumva mu mubiri we. Muri iryo joro kandi interahamwe zishe abagogwe bari batuye ahitwa mu Rubaya, harimo uwitwa Karasanyi.
Omar Hassan, umwe mu bumviye Mugesera akica abantu batagira ingano, ariko akaza kwemera icyaha akanasaba imbabazi, yagize ati, “Mugesera ndamuzi, kuko yari umuyobozi wacu muri MRND. Amagambo yavuze narayumvise kuko nari mpari kandi twari abarwanashyaka b’ishyaka rye, twumvaga tugomba kuyubahiriza".

Omar avuga ko batahise batangira kwica icyo gihe ariko ngo bageze aho bica abantu aho i Kabaya n’abandi bica ahandi. Yongeyeho ati “yaraduhemukiye kuko ijambo rirekwa ariko ntirihere. Yari akwiye kuzanwa hano tukamunenga ku mugaragaro”.
Bemeriki Vincent nawe wari muri iyo nama Mugesera yavugiyemo iryo jambo, avuga ko uretse n’abacitse ku icumu bo mu karere ka Ngororero, nawe asaba ko Mugesera yazanwa kuburanira iwabo cyangwa aho yakoreye ibyaha.
Mu byaha Leon Mugesera aregwa harimo iryo jambo yavugiye ku Kabaya ashishikariza abahutu kwica abatutsi. Mugesera yari yarahungiye muri Canada kuva 1993 ariko icyo gihugu kimwe mu Rwanda tariki 24/01/2012.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|