Mu nkambi ya Kiziba hari abana barenga 5000 batarabarurwa
Mu nkambi ya Kiziba icumbikiye Abanyecongo mu karere ka Karongi, harabarirwa abana basaga 5000 bavutse mu bihe bitandukanye kuva mu 1996 batabaruwe, nk’uko byemezwa na perezida w’inkambi, Niyibizi Habimana.
Ikibazo kibagora cyane ngo nuko igihe cyo gutanga ibiribwa n’imiti iyo kigeze, usanga hari abatabona ibyo bagakwiye kubona kubera ko hari ababa bafite abana batabaruwe kandi ibintu bitangwa hakurikijwe umubare w’abantu bari mu muryango.

Umuyobozi w’inkambi ya Kiziba, Niyibizi Habimana, avuga ko icyo kibazo kibabangamiye cyane kubera ko n’ubusanzwe ubuzima bwo mu nkambi nabwo butaboroheye.
Kuri icyo kibazo, umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yizeza impunzi ko ubuyobozi bw’umurenge wa Rwankuba iyo nkambi ibarizwamo bwaborohereje bukabegera kugira ngo bandikishe abana.
Ngo ababyeyi bafite ibibazo by’abana batarabarurwa ibyinshi usanga ari ibimaze igihe, ariko nabyo ngo biri mu nkiko kandi Kayumba yabijeje ko nabyo bizakemuka.

Inkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi z’abanye Congo 16.632, bageze mu Rwanda bahunze ubwicanyi bwabakorerwaga na Leta ya Kabila kuva mu 1996.
Marcellin Gasana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turasaba abayobozi bigihugu ko inkambi yakiziba bayisabira ubuhungiro kuko bararambiwe imyaka 20nimyinshi