Mu myaka ibiri nta muturage uzaba atazi gusoma, kwandika no kubara-Mayor Habitegeko

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa 04 Werurwe 2015, ubwo bwashyikirizaga abaturage 3,100 imyamyabumenyi zo gusoma no kwandika bwatangaje ko ikibazo cy’abaturage batazi gusoma, kwandika no kubara kizaba cyakemutse burundu bitarenze muri 2017.

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko kugiranngo bigerweho ari uko ngo buri mwaka hazajya higishwa abaturage benshi bashoboka, ariko cyane cyane ngo hakirindwa ko hari umwana wata ishuri cyangwa ngo avutswe amahirwe yo kwiga.

Mayor Habitegeko Francois ahamya ko mu myaka ibiri iri imbere nta muturage wo mu karere ayobora uzaba atazi gusoma, kwandika no kubara.
Mayor Habitegeko Francois ahamya ko mu myaka ibiri iri imbere nta muturage wo mu karere ayobora uzaba atazi gusoma, kwandika no kubara.

Yagize ati:” Twihaye gahunda y’uko nibura buri mwaka tuzajya twigisha abasaga 2000, ababishoboye bose wenda badashaje cyane nibura babashe kwigishwa iby’ibanze. Hanyuma rero gahunda ikomeye cyane iri mu bana, nta mwana dushaka ko yacikanwa no kwiga.”

Imibare yashyizwe ahagaragara n’ibarura riheruka yerekana ko mu Karere ka Nyaruguru, hakiri abagera ku 28% by’abagatuye batazi gusoma, kwandika no kubara.

Ntakirutimana Vitariana urangije amasomo yo gusoma, kwandika no kubara.
Ntakirutimana Vitariana urangije amasomo yo gusoma, kwandika no kubara.

Ntakirutimana Vitariana wo mu murenge wa Munini, ni umwe mu babashije kugana amasomero ariga.

Avuga ko atabashaga kumenya inzira imuyobora, ndetse ngo akaba ataranashoboraga kwibarira umutungo mu gihe nta wundi muntu umwunganiye.

Agira ati:” Nageraga ku cyapa nkagombera gushaka umuntu unsomera kugirango anyobore, umuntu yanyandikira nk’akabarwa nkagomba kujya gushaka ukansomera, kuko nanacuruzaga na bwo nagomberaga gushaka umbarira akambwira niba nungutse cyangwa nahombye, naba hari uwo nkopye simbashe kumwandika mu ikaye, ariko ubu narabimenye byose ntakibazo.”

Muri iki kiciro cya gatatu, akarere ka Nyaruguru kabifashijwemo n’umuryango Care International higishijwe abantu basaga 3100, bangana na 130% by’abo bari biyemeje kuzigisha, 84% byabo bakaba ari ab’igitsina gore.

Charles RUZINDANA.

Ibitekerezo   ( 5 )

Reka nshimire cyane uyu munyamakuru kubw’iyi nkiru nziza iteguye neza kandi itarambiranye. Gusa, hari akantu gato twakongeraho nk’abantu bari muri uwo muhango. Akarere ka Nyaruguru kabifashijwemo n’umuryango ARTCF uterwa inkunga na Care Inyernational.

Andre yanditse ku itariki ya: 7-03-2015  →  Musubize

Tell us exactly the number not percentage of illiterate people.

the one yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

uyu muhigo ni mwiza cyane kandi ufitiye abaturage akamaro kanini, nugerwaho aka karere kazaba kesheje umuhigo uryoshywe

nzanga yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Ariko ntimugakabye ngo mwigerezeho muhiga ibyo mutazageraho!
No mu Bufaransa uhasanga abatazi gusoma no kwandika nkaswe mu Rwanda!

Sinzinkayo yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Wa mugabo we ururimi..., Icyakora wenda muri report bose bazaba bazi gusoma no kwandika, ariko kuri terrain simpamya ko bizaba ariko bimeze. Aha naho Nyakubahwa umukuru w’igihugu agire agapange audit n’ubwo nta byo kunyereza bihari. Dore muri VUP na Mutuel uko bigenze.

kk yanditse ku itariki ya: 6-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka