Mu matora ya 2017 hazongerwamo gutorera kuri telefoni na internet

Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora (NEC) irateganya ko mu mwaka wa 2017 izaba yarashyizeho uburyo abantu bashobora gutora bakoresheje telephone na internet, nyuma yo gusanga hari Abanyarwanda benshi cyane ababa hanze bagiye bacikanwa no gutora bitewe no kuba nta ambasade ziri aho bari.

Iki ki nimwe mu bikorwa biziyongera ku bindi byakozwe birimo kugabanya ingengo y’imari yakoreshwaga mu matora, nk’uko byatangajwe na Prof. Kalisa Mbanda, umuyobozi wa NEC, kuri uyu wa Mbere tariki 12/05/2015.

Yagize ati “Kubera amateka y’u Rwanda nk’ubu Abanyarwanda bari hanze ni benshi, ariko kubera ubushobozi bw’igihugu ambasade zihagarariye igihugu zikaba nkeya. Ni ukuvuga nko hari Abanyarwanda benshi baba bari kure ya za ambasade kugeza ubu batabashaga gutora.

Ariko ubu turiho turakora kugira ngo dutunganye uburyo bwo gutora kugira ngo bazatore hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abanyarwanda aho bari hirya no hino ntibagombe kujya muri ambasade ariko bagatora kuri telefoni no kuri email mu matora ya 2017.”

Prof. Kalisa, umuyobozi wa NEC asobanura ko bateganya kongera uburyo bwa telefoni na internet mu matora yo mu 2017.
Prof. Kalisa, umuyobozi wa NEC asobanura ko bateganya kongera uburyo bwa telefoni na internet mu matora yo mu 2017.

Ubu buryo n’ubundi butandukanye bworoshya igikorwa cy’amatora mu Rwanda, nibwo komisiyo y’amatora yo muri Bostwana yaje kwigira ku Rwanda. Igihugu kugeza ubu gikoresha ingengo y’imari y’umurengera nk’uko umuyobozi wa komisiyo y’iki gihugu yabitangaje.

A.B Tafa uyobora komisiyo y’amatora ya Bostwana yagize ati “Twaje kwigira ku Rwanda uko rukoresha ingengo y’imari nto mu matora n’ubwo mufite umubare mwinshi w’abaturage kuturusha abaturage bacu ni miliyoni ebyiri gusa ariko ugasanga ingengo y’imari y’amatora iri hejuru cyane.”

Yakomeje avuga ko ikindi cyabatangaje ari uburyo bwo gukoresha abakorerabushake bitwara amafaranga macye, bitandukanye n’iwabo bakoresha abakozi bahoraho kandi benshi.

Itsinda ryaturutse muri Botswana ryaje kwigira ku bunararibonye bwo mu Rwanda mu gutegura amatora.
Itsinda ryaturutse muri Botswana ryaje kwigira ku bunararibonye bwo mu Rwanda mu gutegura amatora.

Gusa ku ruhande rw’u Rwanda naho haracyari imbogamizi nyinshi muri komisiyo y’amatora, harimo kuba uru rwego rukiyubaka.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabemeye mukomeze aho shuti

Agge yanditse ku itariki ya: 13-05-2014  →  Musubize

Ikibazo cyo kutitabira amatora cy’abantu bali hanze ntabwo ali uko za ambassades zibali kure, bashobora no gushyira mw’iposita urupapuro batoreyeho iminsi itatu ruba rugeze muli ambassade, ahubwo n’uko badashaka kugira aho bahulira n’izo Ambassades. Reka nguhe urugero rufatika. Mw’itegura rya Rwanda day yo muli 2011 i Chicago, abanyarwanda biyandikishije ko bazaza bali hafi 800, aliko abaje bali hafi ibihumbi bitanu (5000) hera kuli iyo mibare, Muli USA hali abanyarwanda barenga ibihumbi ijana ( 100,000), ikizwi cyo n’uko imibare ya State Department yo muli 1990, hali abanyarwanda barenga ibihumbi cumi (10000) Icyo nakwemeza n’uko abanyarwanda rwose muli Diaspora ntibifuza ko leta y’u Rwanda yivanga muli communaute za Diaspora, niba ku bihumbi ijana by’abanyarwanda, haboneka gusa 800 bashaka kwiyandikisha kuli ambassades, benshi kandi halimo abanyeshuli, hali icyo baba babahishe. Nimushyire imbaraga kunononsora amatora mu gihugu, naho amajwi yo hanze ntabwo yahindura icyerekezo abaturage bo mu gihugu bashaka. n’ugusesagura ku bishyiramo amafaranga.

Daily Dose yanditse ku itariki ya: 12-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka