Mu kumurika amashusho y’indirimbo y’ukwezi, nta gitaramo kizaba
Bruco Motion ntizakora igitaramo cyo kumurika videwo y’ukwezi kwa Kanama mu rwego rwo gusobanura neza iki gikorwa kuri televiziyo.
Bruce Ishimwe, Umuyobozi wa Bruco Motion itegura “Iwacu Night” na “10 Zikunzwe”, yadutangarije ko kuri iyi nshuro igitaramo ngarukakwezi kizwi ku izina rya Iwacu Night kimaze kuba kabiri,kitazabaho muri uku kwezi mu rwego rwo kugira ngo babashe gufata umanya wo gusobanurira byimbitse abakunzi b’ikiganiro 10 Zikunzwe ndetse n’abakunda muzika Nyarwanda muri rusange.

Amashusho y’indirimbo azaba yatsinze muri uku kwezi azerekanirwa mu kiganiro 10 Zikunzwe ikiganiro nyir’izina cyo ku wa 29 Kanama 2015.
Bruce yagize ati “Aho bizabera iyi nshuro twahisemo ko tubikorera kuri TV kugira ngo n’abantu batari babyumva neza ibyo ari byo babonereho umwanya wo gusobanurirwa bamenye neza uko bimeze, tuzaba dufite abatumirwa, abatwaye iya mbere n’abatwaye iya kabiri, dutumire abaterankunga ariko n’abandi bose bafite indirimbo zihatana bazaba batumiwe.

Avuga ko bizaba biri kuri televiziyo imbonankubone n’abandi bagakurikira ikiganiro kugira ngo ko n’utarabasha kujya mu bitaramo abona igitekerezo nyamukuru cy’icyo bigamije.
Iki kiganiro kizagaragaramo abahanzi bafite indirimbo zizaba ziri guhatana, abahanzi bamaze kuryegukana ari bo Christopher waryegukanye ku nshuro yaryo ya mbere mu kwezi kwa Kamena kubera indirimbo ye “Ndakabya” yakoranye na Riderman, Urban Boys baryegukanye ku nshuro ya kabiri mu kwezi kwa Nyakanga kubera indirimbo yabo “Soroma nsorome” ndetse n’abaterankunga b’iki kiganiro.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|