Mu biruhuko hari abakoresha abana imirimo itababereye
Bamwe mu bana bo mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, bavuga ko iwabo babasaba gucuruza mu gihe cy’ibiruhuko.
Aba bana bato b’abakobwa n’abahungu birirwa mu isantere ya Bugarama, bamwe ugasanga bikoreye imizigo ibaruta mu gihe abandi nabo bazengurukana ubunyobwa mu mihanda.

Abenshi muri bo bavuga ko babiabwa n’ababyeyi, kugira ngo bafatanye gushakisha ibitunga umuryango. Ariko hari n’abavuga ko baba bari kwishakira amakaye bazasubirana kwiga umwaka utaha
Itangishaka Yahaya w’imyaka 12, avuga ko iwabo aribo bamutuma gucuruzu ubunyobwa kugira ngo babone uko babaho.
Agira ati “Haba mu gihe cy’ishuri haba no mu gihe cy’ibiruhuko ndacuruza kugira ngo turebe ko twarya. Ncuruza kuva mugitondo nkageza saa kenda nataha bakajya guhaha tukarya.”

Aba bana bavuga ko kubakura mu muhanda bitashoboka kuko n’ubwo bahora babafata ariko bagarukamo.
Maniraho Abraham w’imyaka icyenda, avuga ko mama we amuha ubunyobwa bw’igihumbi akirirwa abucuruza umunsi bwakwira akamuha ayo yakoreye bugaca agasubirayo.
Aba bana bavuga ko n’ubwo bakora iyo mirimo itajyanye n’ikigero barimo, bayigiramo ingeso mbi zituma baba ibirara bakiri bato bikaba byabaviramo no kureka nishuri.
Niyonkuru Alex umwe mu babyeyi barerera muri aka gace, avuga ko abo bana batumwa n’ababyeyi babo kumuhanda gushaka amafaranga, ibyo bigatuma n’iyo bageragee kubacyaha batabumvira kuko baba batumwe.
Nyiragaju Ruth Jamvier ushinzwe irangamimerere n’ibibazo by’abaturage mu murenge wa Bugarama, avuga ko imirimo nk’iyo idakwiye abana kuko nababonetse bayirimo babagira inana ariko akemeza ko inshingano ya mbere ifite n’ababyeyi babohereza ku muhanda.
Ati “Kubana batoya ntibyemewe gukora iyo mirimo ariko iyo tubimenye turabegera tukabaganiriza tukabihaniza ariko kandi tugasaba nababyeyi gusubira ku inshingano zabo zo kwita ku bana babo.”
Umurenge wa Bugarama wakunzwe kurangwamo abana benshi usanga bari gukoreshwa imirimo y’ingufu ibarenze ubushobozi kubera imirimo myinshi ihaboneka y’ubwikorezi bigatuma bamwe bata amashuri.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubusanzwe amategeko y’U Rwanda abuza akazi gakorera frs cg ikindi gihembo umwana utarageze imyaka 16. Kuba abana bari munsi y’iyo myaka bacururiza imiryango yabo, ni ha handi nyine ni icyaha, kuko bagombye kuba bari mu ishuri.
Mu biruhuko, umwana utarageza imyaka 16, yemerewe gufasha ababyeyi, ariko ntiyemerewe gushorwa cg kwishora mu bucuruzi: atangira gukunda frs igihe kitaragera, bikamworohera kuzava mu ishuri imburagihe. Habamo kandi n’izindi ngorane, harimo kwamburwa, gukubitwa...
Ubuyobozi rero bwagombye guhwitura ababyeyi, byananirana bagahanirwa ihohoterwa rikorerwa umwana.