Mu Rwanda hatangiye amahugurwa mpuzamahanga ku kubungabunga amahoro
Abasirikari bakuru 25 bahuriye i Kigali mu mahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu kubungabunga amahoro ku isi. Ayo mahugurwa yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 21/05/2012 yateguwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro ku isi.
Ibyo abatabiriye iyi nama bazabona ku byabaye mu Rwanda ni umuhamya w’ibishobora kuba mu gihe umuryango w’abibumbye unaniwe kuzuza inshingano; nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Intebe; Dr Pierre Damien Habumuremyi.
Yagize ati: “U Rwanda rwabaye mu bihe by’ingaruka zo kuba Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro bwarananijwe ubwo twanyuraga muri Jenoside ya mbere mbi ku isi mu 1994. Ibyo muzerekwa ku mateka ya Jenoside mu Rwanda bizababere gihamya ku kunanirwa k’Umuryango w’Abibumbye mu kubungabunga amahoro”.
Mu ijambo rye ryafunguraga aya mahugurwa y’ibyumweru bibiri, Minisitiri w’Intebe yavuze ko kubera amateka u Rwanda rwanyuzemo rwiyemeje kutihanganira icyo ari cyo cyose cyahungabanya umutekano mu karere ruherereyemo no ku isi muri rusange.
Ettore Di Benedetto uhagararariye ibikorwa byo guhugura abajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, yatangaje ko aya mahugurwa agamije kongerera ubushobozi abayobozi bakuru mu bihugu byiyemeje kubungabunga amahoro ku isi.
Gusa ngo ntibazaganira ku bibazo bihangayikishije aka karere nk’ibibera mu Burasirazuba bwa Congo; nk’uko Benedetto yakomeje abitangaza.
Iyi nama yatewe inkunga na Australia, ni yo ya mbere ikomeye ku rwego mpuzamahanga ikigo cya Gisirikari kigamije Amahoro (Rwanda Peace Academy) cyakiriye.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|