Mu Rwanda hatangijwe umushinga uzita ku by’ubuziranenge n’uruhererekane rw’ibiribwa

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023, kubufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO), batangije umushinga ugomba kureba ibijyanye n’ubuzirange n’uruhererekane rw’ibiribwa, by’umwihariko ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ni umushinga uzahurirwaho n'ibihugu umunani byo ku mugabane wa Afurika
Ni umushinga uzahurirwaho n’ibihugu umunani byo ku mugabane wa Afurika

U Rwanda ku bufatanye na FAO, kuva umwaka ushize wa 2022 rwiyemeje gutangira gusuzuma uruhererekane rw’ibiribwa hifashishijwe uburyo bugezweho ku rwego mpuzamahanga, bikajyana no gukorana n’inzego zose zaba izifata ibyemezo cyangwa izirebwa n’uruhererekane rw’ibiribwa mu gihugu, hagamijwe kureba ahakiri ibibazo no kugena ingengabihe n’ishoramari rikenewe, mu kuzamura ubushobozi busabwa ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof. Jean Chrisostome Ngabitsinze, avuga ko bizabafasha kongera ubumenyi abakozi bari basanzwe bakora mu bijyanye na tekiniki, bari basanzwe bakora ariko batazi neza ibisabwa.

Ati “Baraza kumara iminsi ine biga kuri iyo gahunda, nibirangira uyu mushinga uzamara imyaka itatu, tuzakomeza dukore ibijyanye n’uruhererekane rutandukanye. Dushobora kureba nk’ibikomoka ku nzuki, ni ibintu bijya bikunda gusaba cyane ubuziranenge buhambaye, ibikomoka ku matungo n’ibihingwa muri rusange”.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prof. Jean Chrisostome Ngabitsinze
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prof. Jean Chrisostome Ngabitsinze

Akomeza agira ati “Ibihingwa buriya bigira gahunda zikomeye, cyane cyane iyo biva mu gihugu bijya mu bindi, bizadufasha kuba twazamura ibyo twohereza hanze, ariko hari n’ibindi twifuza mu bijyanye n’ubwoko butandukanye twinjiza mu gihugu cyacu, nabwo bushobora kuza kugira ngo twongere umusaruro w’ibyo dukora”.

Ni ikintu MINICOM ivuga ko ari cyiza muri politiki y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ubucuruzi, kandi bikazanazamura ubumenyi n’ubushobozi ku bakozi basanzwe bakora ibijyanye na tekiniki.

Uhagarariye FAO mu Rwanda Coumba Dieng Sow, avuga ko u Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa ibisabwa hagenzurwa ubuziranenge bw’ibiribwa, bahereye imbere mu gihugu kugira ngo bashobore koroherwa no kugera ku isoko ryo mu bihugu bya Afurika, ariko kandi n’ibyo mu mahanga ya kure.

Coumba Dieng Sow uhagarariye FAO
Coumba Dieng Sow uhagarariye FAO

Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, Amb. Belene Calvo Uyarra, avuga ko ari umushinga bazatangamo miliyoni eshanu z’Amayero ku mugabane wose wa Afurika, mu rwego rwo gufasha ibihugu kunoza ibijyanye n’ubuzirange ndetse n’uruhererekane rw’ibiribwa.

Ni igikorwa gihuriwemo n’ibihugu umunani bibarirwa muri COMESA na Afurika yunze Ubumwe (African Union), hagamijwe gufasha guhuza no kongera imikoranire hagati y’inzego zirebwa n’ubuziranenge, hongerwa ubushobozi mu buziranenge bw’ibiribwa ku rwego mpuzamahanga, no guhangana muri Afurika no ku Isi muri rusange.

Beene Calvo Uyarra avuga ko EU yatanze miliyoni eshanu z'Amayero azafasha uwo mushinga
Beene Calvo Uyarra avuga ko EU yatanze miliyoni eshanu z’Amayero azafasha uwo mushinga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka