Mu Rwanda hagiye kujyaho kaminuza yigisha kuyobora abaturage

Mu mwaka wa 2013, u Rwanda ruratenganya gutangiza kaminuza yihariye yo kwigisha abayobozi b’ibanze ibijyanye no kuyobora abaturage neza muri gahunda z’iterambere za guverinoma no kubagezaho serivisi zinoze.

Iri shuri rizaba ryitwa Local Government Institute riri gutegurwa n’ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA) rizaba rigamije gukemura ku buryo burambye ibibazo by’ubushobozi buke mu nzego z’ibanze.

Abayobozi n’abakozi mu nzego z’ibanze nibo mbere na mbere bashyira mu bikorwa gahunda za Leta nyinshi kandi bakaba bakwiye kugira ubushobozi nyabwo bwo kuyobora abaturage neza; nk’uko bitangazwa na Yves Bernard Ningabire ukuriye umushinga wo gushyiraho iryo shuri.

Ningabire asobanura ko benshi mu bakozi bahabwa akazi mu nzego z’ibanze baba barize ubumenyi butandukanye ariko kuyobora abaturage neza no kubateza imbere bisaba ubumenyi bw’umwihariko bujyanye n’akazi ka buri munsi k’imiyoborere myiza mu nzego z’ibanze. Ibi ngo nibyo Local Government Institute izaba ije gukemura.

Yves Bernard Ningabire ukuriye umushinga wo guteza imbere imiyoborere myiza mu nzego z'ibanze.
Yves Bernard Ningabire ukuriye umushinga wo guteza imbere imiyoborere myiza mu nzego z’ibanze.

Iri shuri rikuru rizaba rifite icyicaro i Masaka mu karere ka Kicukiro aho RALGA isanzwe ikorera ngo rishobora kuzaba ryamaze gushyirwaho neza mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2012/2013 (mbere y’ukwezi kwa Kamena 2013).
Abanyeshuri ba mbere bazatangira mu mwaka wa 2013/2014.

Abazaryigamo ku ikubitiro ni abakozi banyuranye bari mu nzego z’ibanze ariko ngo n’abahagarariye abaturage nko muri za njyanama bashobora kuzemererwa kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere myiza.

Amasomo natangira abazaba ari abakozi mu nzego z’ibanze bazajya bagenerwa umwanya wo kujya mu masomo i Masaka cyangwa abarimu bajye babasanga hafi y’aho bakorera hagamijwe korohereza abayobozi ngo bige kandi bari mu kazi.

Amashuri nk’aya abaho mu bihugu nka Tanzaniya na Ghana kandi ngo u Rwanda rurashaka kuvoma ubunararibonye muri ibyo bihugu, ndetse ngo hakazifashishwa n’andi mashuri kaminuza yigisha imiyoborere myiza mu Budage, Suwedi n’ahandi; nk’uko Ningabire akomeza abisobanura.

Ibi ngo bizafasha u Rwanda kugira abakozi bashoboye kuyobora neza abaturage, bikaba bizihutisha iterambere mu gihugu kandi bikazahura imibereho myiza no gutanga serivisi nziza uko abaturage bazikeneye.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka