Mu Rwanda abagore bahawe ubwisanzure busesuye -Madame Jeannette Kagame

Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, nyakubahwa Madame Jeannette Kagame, aratangaza ko mu Rwanda abagore bahawe uburenganzira busesuye mu nzego zose z’imiyoborere n’imibereho rusange mu gihugu.

Ibi Madame Jeannette Kagame yabitangaje kuri uyu wa mbere taliki 28/4/2014, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama y’iminsi itatu ku burenganzira bw’umugore, kurwanya ubukene, ubwisanzure ku mitungo nk’uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Iyi nama iri kubera kuri Lemigo Hotel i Kigali, yateguwe na Kaminuza ya Oxford ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.

Afungura ku mugaragaro iyi nama, Madame Jeannette Kagame yabwiye abayitabiriye ko mu Rwanda umugore yari yaravukijwe uburenganzira bwe mu bice bitandukanye, ariko ngo ubu u Rwanda rwishimira intambwe ikomeye imaze guterwa mu iterambere n’ubwisanzure byahawe abagore.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko u Rwanda rwavuye muri sosiyete yarangwaga n’urwangano, kuvutswa uburenganzira n’irindi vangura iryo ariryo ryose, ariko cyane cyane hibasirwa igitsina gore.

Yagize ati: “Abagore bari baragizwe ibikoresho akazi bashinzwe ari ako kurera abana gusa. Umugore yari yaravukijwe uburenganzira bwo gukora ubucuruzi bubyara inyungu, usibye abanje kubiherwa uburenganzira n’umugabo we. Bari barabujijwe uburenganzira bwo kugira uruhare mu bintu bifatika byose byo mu buzima busanzwe, ibi ariko byaterwaga nuko twavuye muri sosiyete irangwa n’umwiryane, urwangano n’ivangura.

Nta gihe gihari nk’icy’uyu munsi, aho dukwiye kureba imbere tukigira ku masomo ya mbere no mu gihe cya Jenoside, ariko tunibuka inshingano yacu yo gukomeza urugamba rwo guharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa.”

Madamu Jeannette Kagame (uwa 3 uhereye iburyo) n'abandi bayobozi bitabiriye umuhango wo gufungura inama y'iminsi itatu ku burenganzira bw'umugore.
Madamu Jeannette Kagame (uwa 3 uhereye iburyo) n’abandi bayobozi bitabiriye umuhango wo gufungura inama y’iminsi itatu ku burenganzira bw’umugore.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko ngo ubu ubushake mu guharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa buri ku rugero rushimishije kuri buri rwego haba ku muntu ku giti cye, imiryango; sosiyete ndetse n’ibihugu.

Ati: “Tuba mu bihe bitandukanye kandi bidusaba byinshi. Muri iki gihe, isi idusaba gukora byinshi, haba mu ngufu n’ubumenyi….kugirango turusheho guha abagore imbaraga zihagije, uburinganire nibwo bwa ngombwa.”

Madamme Jeannette Kagame kandi yavuze ko ibyamaze kugerwaho mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 20 ishize by’umwihariko iterambere ry’abagore n’abakobwa ari ibyo kwishimira, aho yatanze urugero ko nko mu burezi, imibare y’abanyeshuri bamaze kurangiza Kaminuza yikubye inshuro 30 ugereranyije n’abarangije kaminuza hagati y’1960 na 1990, aho abarangije icyo gihe bangana n’2000 gusa, ariko ubu abanyeshuri bagera ku bihumbi 84 bakaba bamaze kurangiza amashuri makuru naza Kaminuza mu myaka 20 ishize.

Professor Timothy Endicott, umuyobozi w’ishami ry’amategeko muri Kaminuza ya Oxford, yashimiye Madame Jeanette Kagame ndetse na Leta y’u Rwanda ku ntambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwari n’umutegarugori, ndetse anizeza ubufatanye hagati ya Kaminuza ya Oxford na Kaminuza y’u Rwanda mu guharanira uburenganzira bw’umwari n’umutegarugore.

“Kimwe mu ntambwe ikomeye u Rwanda rwagezeho ni ugushyira abagore mu nzego zifata ibyemezo no mu buyobozi bw’igihugu. Natwe nka Kaminuza ya Oxford, twumva ko kugirango dukomere kandi dutere imbere, ari uko tugomba kubahiriza uburenganzira bw’abagore, ubw’ikremwamuntu ndetse tunarwanya ubukene”, Professor Timothy Endicott.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yavuze ko yishimiye ubufatanye bwa Kaminuza ya Oxford n’iy’u Rwanda, ndetse anasaba ko bwarushaho gukomera, bukarenga kuguteza imbere abagore, kurwanya ubukene no guharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu ahubwo bakagera no kubindi byinshi.

Iyi nama izasozwa kuri uyu wa gatatu, yitabiriwe n’impuguke ziturutse hirya no hino ku Isi, ikaba izibanda cyane cyane ku cyateza imbere umwari n’umutegarugori, kumuha uburenganzira ku mutungo nk’ubutaka n’ibindi.

Dan Ngabonziza

Ibitekerezo   ( 1 )

Jyewe sinzi niba uwanditse iyinkuru atabeshyera uyu Mubyeyi jeannette Kagame.abandika inkuru mujye mugerageza kudakabya.kuko kuva kera,umudamu wurwanda niwe wihitiragamo icyo gukora.urugero twebwe ababyeyi binyamirambo ntawutaracuruje,INYAMA,UBUGORO,AMADAZI, AMAGI UBIGAGE,AMAKARA,IBITOKI,INKWI,AMASABUSA,CAGUWA, IMINEKE,bitewe nubushobozi mbwumuntu kandi byazamuraga ingo zacu.Ibyamashuli nibyo hingaga abifite cyane mumashuli makuru higaga Mugihe cyacu Abakatolike,n’Abaporoso kandi niyo yali amikoro yigihungu.abayislamukazi hize mbarwa nayo igobye guhindura amazina yakislam.Muli 1960 kuko hali nababyeyi batemereraga abakobwa kujya kwiga ngo ntacyo bazayamaza.none hagize igihinduka ntibyaba ugusebanya ngo abandi bategetsi bali babi.ibintu byose bihinduka bijyanye nibihe.

Mukabuduwe zena yanditse ku itariki ya: 29-04-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka