Mme Jeannette Kagame yasabye Transform Africa2015 kudasiga inyuma abagore

Madame wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, yashingiye ku byo abagore mu Rwanda bashoboye bijyanye n’ikoranabuhanga, asaba Transform Africa2015 kutabasiga inyuma.

Hari mu kiganiro yatanze kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2015, muri iyo nama, kivuga ku ikoranabuhanga kuri bose, mu rwego rwo guteza imbere abagore.

Mme Jeannette Kagame atanga ikiganiro muri Transform Africa 2015.
Mme Jeannette Kagame atanga ikiganiro muri Transform Africa 2015.

Yagize ati ”Ibyo dutekereza byose abagore na bo barabishoboye, kuko niba barashoboye guteza imbere ikoranabuhanga rikenerwa mu buzima bwa buri munsi[hano mu Rwanda], kuki tubona ko bigoye umugore kwiga ibijyanye na siyansi!”.

Yashimye Abanyarwandakazi bashoboye gukora imbuga za internet no kuvumbura programu zikoreshwa muri mudasobwa na terefone, hagamijwe gufasha abantu kumenya amakuru yabakura mu bushomeri ndetse no koroshya imirimo.

Bamwe mu bo yarondoye hari Lilian Uwintwari washyizeho ikoranabuhanga rifasha abagore kubona igishoro, Chance Tubane washyizeho urubuga rufasha abantu kobona imirimo n’amacumbi, ndetse na Clarisse Iribagiza washyizeho programu igeza ubutumwa ku bantu barenga 5000 icyarimwe.

Mme Jeannette Kagame yifotozanya na bamwe mu bari bitabiriye Transform Africa2015.
Mme Jeannette Kagame yifotozanya na bamwe mu bari bitabiriye Transform Africa2015.

Mme Jeannette Kagame yavuze ko guteza imbere umugore biri muri gahunda y’intego z’iterambere rirambye(SDGs) kandi bikaba ngo ari ngombwa cyane, kuko abagore muri siyansi n’ikorabuhanga ngo bakiri bake.

Yasabye ubufatanye bw’inzego, imiyoborere myiza, ishyirwaho ry’amategeko ateza imbere ibyiciro byose birimo abagore, inzego zishoboye ndetse n’ubukangurambaga ku baturage.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ibi ngo byatekerejwe kare bitewe n’ubuyobozi bw’Igihugu bufite icyerekezo, aho amategeko ateza imbere uburinganire yagiyeho, bituma 30% by’imyanya mu nzego zifata ibyemezo ari iy’abagore.

Mme Jeannette Kagame ati ”Ubu abagore barareshya n’abagabo, bose babona umurage ungana mu muryango, gahunda iteza imbere uburezi kuri bose ntiyasize abana b’abakobwa inyuma, aho kuri ubu abakobwa 98% bari mu ishuri, abenshi muri bo bakaba biga ibijyanye n’ikoranabuhanga”.

Mme Jeannette Kagame asura ibirimo kumurikirwa muri "Transform Africa".
Mme Jeannette Kagame asura ibirimo kumurikirwa muri "Transform Africa".

Ngo nta muntu wabasha guteza imbere igihugu cyangwa umuryango w’abantu runaka, yirengagije igice kirimo umubare munini wabo, akaba ari byo Ministiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yashimiye Mme Jeannette Kagame muri Transform Africa.

Mme Jeannette Kagame abinyujije mu muryango wa Imbuto Foundation, yateje imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa ku buryo abagera ku bihumbi bine bahawe ibihembo birimo mudasobwa, kandi bajya kwiga siyansi n’ikoranabuhanga.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka