Mme Jeannette Kagame yahembye barindwi mu rubyiruko rwiteje imbere runitangira abandi
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, abinyujije mu muryango wa Imbuto Foundation, tariki 20/8/2013 yatanze ibihembo byiswe CYRWA kuri barindwi mu rubyiruko rwabaye indashyikirwa mu kwiteza imbere, kwitangira abantu ku buryo buhanitse ndetse n’ubukangurambaga.
Igikombe cya CYRWA gitangwa ku rubyiruko buri mwaka, muri uyu wa 2013 cyagenewe Hitimana Emmanuel Nkubito, Isabelle Kamaliza, Clarisse Ilibagiza, Esther Mbabazi, Dominique Ntirushwa, Chance Tubane na Violette Uwamariya.
Mu mwaka wa 2011, Hitimana Emmanuel Nkubito (umunyamakuru wa Kigali Today), yagiriye impuhwe Abanyasomalia bari barimo kwicwa n’inzara, arabatabariza abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook.
Mu masaha atarenga 24 yari amaze kubona abashyigikiye igitekerezo cye bagera kuri 300, aho nyuma y’iminsi mike, abantu baba abatuye mu gihugu no hanze begeranyije inkunga y’amadolari ibihumbi 60, ahwanye na miliyoni 33,6 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyo kampanyi yiswe Rwanda Youth Campaign for Somalia.

Isabelle Kamaliza nawe yasuye ibitaro bya Kigali CHUK umunsi umwe, agira impuhwe, niko gutekereza ku gushinga umuryango utabara abarwayi batagira kirengera wiswe Solid Africa.
We na bagenzi be, bagemurira abarwayi b’abakene barenga 300 amafunguro ya buri munsi. Solid Africa ngo inakorera ubuvugizi abarwayi kugirango babone amafaranga yo kubishyirurira ibitaro n’ibikoresho by’isuku.
Undi wahembwe ni Clarisse Ilibagiza, washinze ikigo cy’ikoranabuhanga rya telefone zigendanwa cyitwa iHills, ndetse akigisha ikoranabuhanga bagenzi be b’abakobwa, aho bashobora no kugirwa inama z’uburyo bakwihangira imirimo. Avuga ko ashaka guhesha u Rwanda isura nziza mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Undi munyarwandakazi wahembwe, ni Esther Mbabazi wagambiriye kuba umugore mu Rwanda washobora gutwara indege, ubu inzozi ze zikaba zaragezweho, abaye umunyarwandakazi wa mbere ubaye umudereva w’indege.
Dominique Ntirushwa nawe yarahembwe, kubera gukora ibijyanye n’ikoranabuhanga mu Rwanda, akaba yarananditse igitabo gisobanura intambwe zirindwi abantu bakoresha mu kwita ku babagana, mu rwego rwo gutanga servisi nziza.
Yashyizeho ibigo byigisha ikoranabuhanga mu Rwanda, ndetse bikagira na internet yihuta, aho urubyiruko rugera ku 1,000 rumaze kubihugurirwamo. Avuga ko atekereza gushyira ibyo bigo mu turere twose kugera mu mwaka wa 2014, bikava kuri bine bimaze gushingwa kugeza ubu.

Chance Tubane yahungutse ava mu Bubiligi, arataha mu gihugu cye; nyuma y’iminsi mike ashinga urubuga rwiswe tohoza.com. Kugeza ubu uru rubuga ngo rusurwa n’abantu bari hagati ya 5,000 na 6,000, kuko rubarangira akazi, amazu n’andi matangazo yamamaza.
Tubane kandi ngo afite imishinga yo gufasha abakobwa n’abagore bakiri bato b’abashomerikubona akazi, akoresheje kubahuza n’abakoresha, hamwe no kubakangurira kwihangira imirimo.
Umuhanzi w’imivugo, Violette Uwamaliya, nawe yahawe igihembo cya CYRWA 2013, kubera ubukangurambaga bwe buhanitse mu baturage.
Imbuto Foudation imushimira ubutumwa bukurura abaturage atangaza mu mivugo ye, aho abakuru n’abato bose ngo bashobora kumwumva no kwitabira gahunda za Leta kubera iyo nganzo ye.
Ibihembo bya CYRWA bitangwa na Imbuto Foudation buri mwaka kuva mu 2007; aho ababihawe barindwi muri uyu wa 2013 biyongereye ku bandi 23 babihawe mu myaka yashize.
Ibihembo bya CYRWA si amafaranga ahubwo ni igikombe.
Andi mafoto agaragaza uko byari byifashe muri ibyo birori:






Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
congratulation to the winners, you really made it guys, big up to you all.