Mme Jeannette Kagame mu basaba isi gutangira ubuntu
Abitabiriye inama Nyafurika y’Abagiraneza yaberaga i Kigali, barimo Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame, barasaba isi kugira ubuntu.
Inama yiswe African Philanthropy Forum yo kungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo abakene muri Afurika babone ubufasha, yari imaze iminsi ibiri kuva kuri uyu wa mbere tariki 26 kugeza 27 Ukwakira 2015.

Mme Jeannette Kagame wari mu batanze ibiganiro, yavuze ko ubusanzwe kwitwa umugira neza bisobanura gutanga ku buntu, ariko mu ijambo rye hari aho yumvikanisha ko abantu bamwe batanga bafite inyungu zindi zitigaragaza.
Yagize ati "Dukeneye ubufatanyabikorwa nyabwo mu rwego rwo gucika ku gutega amaboko no kumenya neza niba ubufasha bwahawe ababukeneye.”
Yavuze kandi ko kubera ubuntu bw’abanyafurika, ari yo mpamvu ngo bitabira gutanga gahato.
Mme Jeannette Kagame yatumiwe muri iyi nama mpuzamahanga y’abafasha abatishoboye muri Afurika, nk’Umunyarwandakazi ushimwa n’amahanga kubera ibikorwa byo kwita ku batishoboye b’ingeri zinyuranye.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mme Jeannette Kagame yashinze umuryango witwaga PACFA wo kurwanya icyorezo cya SIDA, waje kubyara Imbuto Foundation.
Impfubyi n’abapfakazi bakuwe mu bukene no mu bwigunge, ibihumbi by’abana b’abakobwa ahanini batishoboye biga cyangwa barangije amashuri, babikesha Imbuto Foundation, nk’uko inama ya African Philanthropy yabimushimiye.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’abagiraneza ku isi, Mme Jane Wales, yavuze ko ubusumbane mu mibereho y’abantu ku isi burimo guterwa no kubura ubumuntu kw’abantu.

Ati “Kubura ubumuntu biraterwa n’imyumvire y’abantu batumva akamaro ko gutanga, ndetse n’uhawe ntiyumva ko nawe agomba gutanga.”
Abagiraneza bavuze ko mu bikorwa byabo byo gufasha abatishoboye, bazajya bafata igihe kinini cy’ubukangurambaga bwo kubwira isi ko buri wese afite inshingano yo kwita ku bandi.
Andi mafoto



Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
uwo niwo mutima muzima kd nibwo bumuntu nyabwo gufasha nta nyungu ugamije. hanyuma abafashwa nabo batere intambwe bige gufasha mu gihe hari aho bigejeje.
Imana ibahe umugisha
NONE SE KWIGIRA BIGIYE HE KO ARI BYO TWATOJWE NAMWE NYAKUBAHWA