Mme Jeannette Kagame asaba urubyiruko kwima amatwi abasenya ibyo u Rwanda rwagezweho
Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yasabye urubyiruko rwabaye indashyikirwa mu kwitangira abandi no kwiteza imbere, gukomeza guteza imbere ubumuntu no kwishakamo ibisubizo, bakima amatwi amahanga arimo gusenya ibyagezweho.
Mme Jeannette Kagame yabisabye mu muhango wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 20/08/2013, wo gutanga ibihembo byiswe CYRWA, ku rubyiruko rufite ibikorwa by’indashyikirwa mu kwiteza imbere no kwitangira abandi.
Ashingiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, Mme Jeannette Kagame yagize ati: “Abantu bagomba kuba beza, ariko ku rwego mpuzamahanga hari imbogamizi zibabuza kugera kuri iyo neza bifuza”, kubera ko ngo ibihugu by’ibihangange biba byishakira inyungu mu gutsikamira abakene.

Yasabye urubyiruko rusaga 200 rwitabiriye umuhango wo guhemba bagenzi babo babaye indashyikirwa, kumva neza “amateka y’akababaro Abanyarwanda banyuzemo mu gihe cy’imyaka myinshi, aho abakoloni binjiye badateguje batanatumiwe, bagacengeza amatwara yabo yambuye Abanyarwanda agaciro bari bafite.”
Madamu wa Perezida wa Repubulika akomeza avuga ko abakoloni bagiye mu matwi abayobozi banakoresha abaturage mu nyungu zabo, habaho icyiswe revolusiyo yo mu 1959, ivugwa ko ari intangiriro y’ivangura n’inzangano zaje kugeza u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yakorwaga, umuryango mpuzamahanga wareberaga, bitewe n’uko ngo nta nyungu wabonaga wakura ku Rwanda, ahubwo ko igihugu cyashyizwe mu maboko y’abagisenya bitwa ngo nibo bari gukiza.

Ati: “Kubera iyo mpamvu y’amateka mabi, bituma tugomba kuba maso, tugakanguka kugirango twirinde izo nyungu zibyihishe inyuma. Ntabwo twakwirara kuko n’ubwo ibihugu by’Afurika bivuga ko byigenga, ibihugu by’ibihangange ni byo bifata ibyemezo ku miyoborere yabyo, umunsi ku wundi”.
Mme Jeannette Kagame avuga ko ibisubizo Abanyarwanda bagiye bishakamo birimo Girinka, Gacaca, Ndi Umunyarwanda n’ibindi, bitavuzwe neza, akaba asaba urubyiruko kumenya akamaro ka gahunda nk’izo ndetse n’izindi rurimo kwishakamo, ngo bakirinda ikintu cyose cyaza kibasubiza inyuma.
“Nitwe dushinzwe ubuzima bwacu, nk’Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika muri rusange, ntitugomba gutegereza ko imbaraga z’amahanga ari zo zizatuzanira ibisubizo”; nk’uko Madamu w’Umukuru w’Igihugu yabitangaje.
Kugira ngo insangamatsiko ya CYRWA y’uyu mwaka igira iti “Turi abo twari dutegereje kuba bo”(ugenekereje), ishyirwe mu bikorwa, Mme Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwiragiza Imana, bakemera kubabara, kugirwa inama no gukosora amakosa, gushishoza no guharanira gusiga amateka meza.

Inama nk’izi kandi zashimangiwe n’umusore uvugwa ko ari umuherwe wa mbere muri Afurika ukiri muto, Ashish Thakkar, witabiriye CYRWA 2013; akaba asaba urubyiruko rw’u Rwanda kuba abanyakuri, kurangwa n’urukundo ndetse no gukoresha neza duke umuntu yabona twose, kuko ngo nawe ntacyo yari afite mu myaka 17 ishize.
Abatanze ibiganiro byabanjirije umuhango wo gutanga ibikombe ku rubyiruko rw’indashyikirwa, nabo bavuga ko ibanga ryo kubaho neza ari ukugira inshuti, kugerageza impano zose umuntu yifitemo, gukoresha neza igihe hamwe no kugira igenamigambi buri gihe.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
hanze aha abantu bakomejwe gushishikazwa no gusebya ibimaze kugerwaho n’abantu kandi koko akenshi nta muntu utera imbere batamukomye mu nkokora cyangwa ngo bashake kumukoma mu mavi ngo ntatambuke ngo atere imbere, ibi rero nibyo biri gukorwa ku gihugu cyacu cyiza aho usanga abashaka kugisenya birirwa bavuga ibitandukanye ku rwanda nyamara wakumva ibivugwa byose ugasanga ari ibisebanya ntacyubaka kirimo, ibi ni ibyo kwitongerwa na buri munyarwanda wese ushaka kwiyobakira igihugu kandi akanirinda abo bose bashishikajwe no kugisenya